Perezida Kagame Yaganiriye N’Uyobora Barbados Uko Ibyemeranyijweho Byakwihutishwa

Mu ruzinduko rw’akazi arimo muri Trinidad na Tobago, Perezida Kagame yahuye n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye barimo na Mia Amor Mottley uyobora ikirwa cya Barbados.

Baganiriye kuri byinshi ariko bibanda ku ngingo y’uburyo ibyemeranyijweho mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri kiriya gihugu ndetse n’urwo Mottley yagiriye mu Rwanda mu mwaka wa 2022 byashyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse.

Icyo gihe Perezida Kagame yasuye Barbados avuye muri Jamaica.

Muri Barbados kandi Perezida Kagame yasize ahateye igiti kitwa Acasia Dealbata.

- Advertisement -

Mu Ugushyingo, 2022 Minisitiri w’Intebe wa Barbados Mia Amor Mottley nawe yasuye u Rwanda.

Icyo gihe yaganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zireba umubano w’ibihugu byombi cyane cyane izerekeranye n’ubukerarugendo, imikoranire mu by’ikoranabuhanga ndetse no muri Siporo cyane cyane tennis ikinirwa mu muhanda.

Mbere y’aho gato, i Kigali hari habereye inama y’ihuriro ry’abacuruzi mu bihugu byombi ryiswe Rwanda- Barbados Business Dialogue.

Abo muri Barbados babwiye baganzi babo bo mu Rwanda  ko bafite ahantu henshi bashobora gushora imari harimo mu burezi, mu bushakashatsi, mu bucuruzi budandaza, ikoranabuhanga, n’ahandi.

Babwiye bagenzi babo bo mu Rwanda ko igihe cyose bashaka gushora muri kiriya gihugu bazajya yo bisanga.

Ibihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano ku bufatanye mu nzego zirimo ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, inganda, n’ubukerarugendo n’amahoteli.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Ernest Nsabimana niwe icyo gihe washyize umukono ku masezerano ku ruhande rw’u Rwanda.

Hasinywe n’andi masezerano arebana n’iterambere ry’imikino yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Munyangaju Mimosa n’aho ku ruhande rwa  Barbados aho icyamamare ku isi Rihanna akomoka aya masezerano yashyizweho umukono na Hon. Kerrie Symmonds.

Barbados mu ncamake:

Barbados ni kimwe mu birwa bya Caribbbean. Ni gito cyane kuko kiri ku buso bwa 432 km2 .

Abagituye barutwa ubwinshi  n’abatuye Akarere ka Kicukiro(gafite abaturage 318,564) kuko cyo gituwe n’abaturage  287,000.

Umurwa mukuru w’iki gihugu witwa Bridgetown.

N’ubwo cyabanje gukolonizwa n’abanya Espagne mu kinyejana cya 15 Nyuma ya Yesu, Barbados yaje gutegekwa n’Abongereza  mu mwaka wa 1627 cyane cyane ko ari hamwe mu hantu abacakara bacishwaga bajyanwa i Burayi.

Nyuma Ya Jamaica Perezida Kagame Yasuye Ibirwa Bya Barbados

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version