Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yagiranye Ibiganiro Na Mushikiwabo Na Charles Michel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yagiranye Ibiganiro Na Mushikiwabo Na Charles Michel

admin
Last updated: 07 March 2021 6:06 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo na Perezida y’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel, bari mu Rwanda mu gukurikirana ibikorwa by’ikingira rya COVID-19.

Mushikiwabo, Michel na Chrysoula Zacharopoulou – Umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Burayi akaba n’umuganga – kuri iki Cyumweru bakurikiranye ibikorwa by’ikingira mu Karere ka Bugesera, ku kigo Nderabuzima cya Mayange.

Ni urugendo rwitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatangaje ko abo bayobozi bari mu Rwanda mu “gushyigikira gahunda ikomeje y’ikingira rya COVID19 hifashishijwe inkingo zabonetse binyuze muri COVAX no gukorera ubuvugizi ubufatanye mpuzamahanga bugamije ko ibihugu byose bibasha kubona inkingo.”

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umunsi wa kabiri wo gukingira COVID-19 mu Rwanda wasojwe abakingiwe mu gihugu cyose bamaze kuba 158.898, barimo 83.842 bakingiwe kuri uyu wa Gatandatu.

Ku wa Gatatu nibwo u Rwanda rwakiriye inkingo zikabakaba 347.000 za AstraZeneca/Oxford na Pfizer binyuze muri gahunda mpuzamahanga ya COVAX, igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni umwe mu baterankunga bakomeye b’iyo gahunda, aho mu kwezi gushize wakubye kabiri inkunga yawo muri COVAX ubwo watangaga miliyoni €500, hagamijwe ko ibihugu byose bibona inkingo za COVID-19.

Ayo mafaranga yunganiye cyane gahunda ya COVAX ifite intego yo kugeza inkingo miliyari 1.3 mu bihugu 92 bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi binyuze mu cyiswe Team Europe niwo muterankunga ukomeye wa COVAX, aho ibihugu biyigize bimaze gutanga miliyari zisaga €2.2 harimo miliyoni €900 ziheruka kwemerwa n’u Budage.

Uhereye ibumoso: Ambasaderi wa EU mu Rwanda Nicola Bellomo, Depite Chrysoula Zacharopoulou, Charles Michel, Perezida Kagame, Louise Mushikiwabo na Minisitiri Vincent Biruta
TAGGED:featuredLouise MushikiwaboPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Papa Francis Yasomeye Misa Mu Itongo Rya Kiliziya Muri Iraq
Next Article Imyigaragambyo Muri Senegal Ikomeje Kugwamo Abaturage
3 Comments
  • Karegeya says:
    07 March 2021 at 5:52 pm

    Perezida Kagame ashimire Madamu LM akazi akomeje gukora muri OIF kandi bombi (Kagame na Mushikiwabo) bakomeje kugirira neza u Rwanda turahibashimira

    Reply
  • Minega says:
    07 March 2021 at 7:54 pm

    Mushikiwabo n’imunyamurava ukomeye cyane. Kandi akorera u Rwanda aho aba ari hose. N’inkotanyi cyane. Usibye ko ari n’umuhanga w’intangarugero…ndamwemera cyane. Abana b’u Rwanda tuzarukorera igihe cyose. Courage ML

    Reply
  • Mudege says:
    08 March 2021 at 8:45 am

    Birakwiye divorce zimaze kuba nyinshi

    Reply

Leave a Reply to Karegeya Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?