Perezida Kagame Yagiranye Ibiganiro Na Mushikiwabo Na Charles Michel

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo na Perezida y’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel, bari mu Rwanda mu gukurikirana ibikorwa by’ikingira rya COVID-19.

Mushikiwabo, Michel na Chrysoula Zacharopoulou – Umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Burayi akaba n’umuganga – kuri iki Cyumweru bakurikiranye ibikorwa by’ikingira mu Karere ka Bugesera, ku kigo Nderabuzima cya Mayange.

Ni urugendo rwitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatangaje ko abo bayobozi bari mu Rwanda mu “gushyigikira gahunda ikomeje y’ikingira rya COVID19 hifashishijwe inkingo zabonetse binyuze muri COVAX no gukorera ubuvugizi ubufatanye mpuzamahanga bugamije ko ibihugu byose bibasha kubona inkingo.”

- Advertisement -

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umunsi wa kabiri wo gukingira COVID-19 mu Rwanda wasojwe abakingiwe mu gihugu cyose bamaze kuba 158.898, barimo 83.842 bakingiwe kuri uyu wa Gatandatu.

Ku wa Gatatu nibwo u Rwanda rwakiriye inkingo zikabakaba 347.000 za AstraZeneca/Oxford na Pfizer binyuze muri gahunda mpuzamahanga ya COVAX, igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni umwe mu baterankunga bakomeye b’iyo gahunda, aho mu kwezi gushize wakubye kabiri inkunga yawo muri COVAX ubwo watangaga miliyoni €500, hagamijwe ko ibihugu byose bibona inkingo za COVID-19.

Ayo mafaranga yunganiye cyane gahunda ya COVAX ifite intego yo kugeza inkingo miliyari 1.3 mu bihugu 92 bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi binyuze mu cyiswe Team Europe niwo muterankunga ukomeye wa COVAX, aho ibihugu biyigize bimaze gutanga miliyari zisaga €2.2 harimo miliyoni €900 ziheruka kwemerwa n’u Budage.

Uhereye ibumoso: Ambasaderi wa EU mu Rwanda Nicola Bellomo, Depite Chrysoula Zacharopoulou, Charles Michel, Perezida Kagame, Louise Mushikiwabo na Minisitiri Vincent Biruta
Share This Article
3 Comments
  • Perezida Kagame ashimire Madamu LM akazi akomeje gukora muri OIF kandi bombi (Kagame na Mushikiwabo) bakomeje kugirira neza u Rwanda turahibashimira

  • Mushikiwabo n’imunyamurava ukomeye cyane. Kandi akorera u Rwanda aho aba ari hose. N’inkotanyi cyane. Usibye ko ari n’umuhanga w’intangarugero…ndamwemera cyane. Abana b’u Rwanda tuzarukorera igihe cyose. Courage ML

Leave a Reply to Karegeya Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version