Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yakebuye Abacuruzi Bakwepa Imisoro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
PolitikiUbukungu

Perezida Kagame Yakebuye Abacuruzi Bakwepa Imisoro

admin
Last updated: 19 November 2021 8:24 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yashimye abatanga imisoro neza kuko bifasha mu guteza imbere igihugu, anakebura abayikwepa kandi bafite ibikorwa bikwiye kuba biyitanga.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye umuhango wo gushimira abasora neza ku rwego rw ‘igihugu, bahize abandi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021. Ni ibirori byabaye ku nshuro ya 19, bibera mu Intare Conference Arena.

Ni umwaka Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyakusanyijemo imisoro n’andi mafaranga atari imisoro angana na miliyari 1655.5 Frw, ku ntego ya miliyari 1594.3% cyari cyahawe, bivuze ko intego yagezweho ku gipimo 103.8%.

Byatumye ku ntego y’umwaka harengaho miliyari 60.2 Frw, habaho izamuka ringana na 9.1% ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Perezida Kagame yashimiye abasoze neza, bigatuma n’amafaranga ava mu misoro azamuka no mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko nubwo mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari RRA itashoboye kugera ku ntego y’amafaranga yagombaga gukusanya, hari icyizere ko icyuho cyagaragaye kizavanwaho mu gihe gisigaye.

Yakomeje ati “Gutanga umusoro bishobora kumvikana nk’aho nyine ari ukwitanga, ariko ngira ngo birumvikana ko biba bifite intego. Byubaka igihugu, bikagiha kwigira ku buryo burambye.”

Yasabye abasora neza kurushaho kuzamura ibyo bakora kuko bibagirira umumaro ariko inyungu zikagera no ku gihugu.

Yakomeje ati “Hejuru y’ibyo byose, imisoro ni igishoro mu bukungu n’imibereho myiza by’u Rwanda, ari none, ari n’ejo hazaza. Dufite amahirwe rero yo kugira inzego za leta zikoresha umutungo neza, zigatanga inyungu zifatika, twese tubona kandi twumva, ariko icyo gihe nongera gusaba ko byanarushaho kuba byiza.”

- Advertisement -

Yavuze ko n’abadatanga umusoro ari umwanya mwiza wo kwitekerezaho.

Perezida Kagame yasabye abikorera gufatanya n’inzego za leta n’abandi bafatanyabikorwa mu kwigisha no gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’imisoro.

Yavuze ko kumva neza amategeko n’amabwiriza agenga imisoro n’uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu, bizatuma abubahiriza gutanga umusoro ku bushake biyongera.

Yasabye ko ikoranabuhanga rirushaho kwifashishwa kimwe n’isesenguramakuru, kugira ngo n’abadatanga imisoro bamenyekane.

Yakomeje ati “Ntabwo nabyo ari byiza kugira ngo abantu bamwe bakore, bikorere, batange imisoro ndetse rimwe bibavune kuko bibavuna kabiri, hari ugukora kugira ngo babone umusoro batanga, no gutanga uwo musoro, ntabwo byakumvikana ko ari bamwe babyubahiriza gusa bakabikora, abandi bagashaka uburyo bakwepa ntibakore ibyo bagomba gukora.”

“Ngira ngo ibyo, inyigisho, kubiganira, guhozaho, hanyuma n’ikoranabuhanga rizadufasha kuzamura umubare w’abatanga imisoro cyangwa se kugabanya umubare, iyaba bishoboka bikaba burundu, ku badatanga umusoro kandi bafite byo bakora bibaha inyungu zikwiye kuba zivamouwo musoro.”

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko ikoranabuhanga rikomeje gufasha cyane mu gukusanya umusoro, cyane cyane hakorehejwe ikoranabuhanga rya EBM mu gutanga inyemezabuguzi.

Yavuze ko rifasha mu gucunga umusoro ku nyongeragaciro (VAT), ugira uruhare kurusha indi misoro ruri hagati ya 30-35% by’imisoro yose ikusanywa na RRA.

Komiseri Mukuru Ruganintwali ageza ijambo ku bitabiriye uyu munsi

Yavuze ko bijyanye n’uko ubukungu bukomeje kuzahuka, hari icyizere ko intego RRA yahawe yo gukusanya umusoro n’andi mafaranga atari imisoro angana na miliyari 1774.6 Frw mu mwaka wa 2021/2022, izagerwaho “bitatugoye”.

Gusa yavuze ko hari n’imbogamizi zigihari zikeneye gushakirwa umuti, zirimo bamwe mu bacuruzi batarumva icyiza n’akamaro byo gutanga inyemezabuguzi zikoranywe ubuhanga (EBM).

Hari no gutinda gusubiza abasora amafaranga yabo aturuka ku musoro ku nyongeragaciro, n’ikibazo cya magendu ikomeje kugaragara cyane muri caguwa ndetse n’inzoga zihenze.

Yakomeje ati “Kuri iki, icyakora hari gahunda dufitanye n’urwego rwa Polisi n’Ingabo, aho kugira ngo dushobore kugabanya magendu dufite gahunda yo kuba twakoreha za drones tugenzura wenda imipaka n’ahandi tubona inzira za magendu, harimo no gushyira za camera ku mipaka imwe n’imwe aho tubona hari inzira za magendu.”

Ni imishinga avuga ko hari icyizere ko izashyirwa mu bikorwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Robert Bapfakurera, yavuze ko abasora benshi bamaze kumva akamaro ko gutanga umusoro.

Yashimiye Leta ku nkunga yakomeje kubatera muri ibi bihe bya COVID-19 byabagizeho ingaruka zikomeye, ikabashyiriraho ikigega nzahurabukungu.

Abasora beza bahembwe b’umwaka wa 2020/2021

Abasoze neza imisoro y’inzego z’ibanze, batoranyijwe mu Mujyi wa Kigali

  1. Nkundunkundiye Jean Bosco: Yasoze neza ku bukode bw’inzu muri Gasabo.
  2. Kamugwiza Phoibe: Yasoze umusoro mwinshi ku bukode muri Nyarugenge
  3. Jobanputra Ramnik Shakuntala: Yasoze neza ku bukode muri Kicukiro

    Abatanze neza imisoro y’inzego z’ibanze bifotoranya na Minisitiri Jean Marie Vianney Gatabazi

Abatumiza ibintu mu mahanga

British American Tobacco Rwanda

Uwohereza ibintu mu mahanga

RWACOF Exports Rwanda

Abohereza n’abatumiza ibintu hanze babaye indashyikirwa

Abasora bato bishyuye umusoro mwinshi

  1. SUPATEC International Ltd (Ikora ubucuruzi n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa)
  2. Leadcom Integrated Solutions Rwanda Ltd (Yubaka iminara y’itumanaho)
  3. GALIL Rwanda Ltd (Icukura Gaz mu Kiyaga cya Kivu)
  4. Imizi Eco-Tourism Development Ltd (Ikora mu bukerarugendo)
  5. VISOR International Ltd

Abakoresha neza EBM

  1. Yego Inovision (mu basora bato)
  2. SODIACO Ltd (mu basora baciriritse)
  3. MAGERWA (mu basora banini)

Umunyarwanda wahize abandi mu gusaba fagitire za EBM

Basemba Jean Bosco

Abasora bakomeje kuzamuka mu gutanga imisoro

  1. Mohammed Hashim (abasora bato)
  2. Vine Pharmacy (abasora baciriritse)
  3. Ecobank Rwanda Plc (abasora banini)

Abasora baciriritse bahize abandi

  1. Organisation Pour l’enseignement au Programme Belge au Rwanda (Ecole Belge)
  2. Gasabo 3D Design Ltd
  3. Transafrica Container Transport Ltd
  4. Federation Handicap International
  5. SNV – Rwanda

 Abasora banini bahize abandi

  1. Bralirwa Plc
  2. MTN Rwandacell
  3. Bkhresa Grain Milling Rwanda Ltd
  4. ERICSSON AB
  5. I&m Bank Rwanda Ltd

Abasora b’indashyikirwa, bamaze imyaka 10 badatezuka ku nshingano

  1. Bank ya Kigali
  2. Ameki Color

 

 

 

 

 

 

 

TAGGED:Bizimana Ruganintwali PascalfeaturedImisoroPaul KagameRRA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Barifuza Ko Abatuye U Rwanda Bose Babona Amazi
Next Article Intwari Y’i Bisesero ‘Yashyiriweho Urwibutso’ I Paris
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?