Kagame Yakiriye Impapuro Zemerera Ba Ambasaderi Bane Guhagararira Ibihugu Byabo

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi bane guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Ni ibihugu bya Pakistan, Venezuela, u Busuwisi na Thailand.

Bose uretse ambasaderi wa Pakistan, bazaba bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Ambasaderi Amir Mohammad Khan wa Pakistan yemejwe n’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame ku wa 29 Nyakanga 2020, akazaba afite icyicaro i Kigali.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo yashyikirije kopi z’inyandiko ze Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bagirana ibiganiro byibanze ku buryo bwo kongerera imbaraga umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

- Advertisement -

Ni mu gihe ambasaderi Jesus Agustin Manzanilla Puppo wa Venezuela we yemejwe ku wa 18 Gicurasi 202, ku munsi umwe na Valentin Zellweger w’u Busuwisi. Bombi bazaba bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Ambasaderi Sasirit Tangulrat w’ubwami bwa Thailand we yemejwe mu nama y’abaminisitiri yabaye ku wa 27 Ukwakira 2020. Na we azaba akorera i Nairobi muri Kenya.

Uretse kwakira ba ambasaderi bashya, kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame yanakiriye Ambasaderi wa Djibouti mu Rwanda Mohamed Idriss, wasoje manda.

 

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Amir Mohammad Khan wa Pakistan
Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Valentin Zellweger w’u Busuwisi
Perezida Kagame yanakiriye Ambasaderi Sasirit Tangulrat wa Thailand
Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso na Ambasaderi Jesus Agustin Manzanilla Puppo wa Venezuela

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version