Perezida Kagame Yakiriye Minisitiri W’Intebe Wa Niger

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Minisitiri w’Intebe wa Niger witwa Ali Mahaman Lamine Zeine baganira uko Kigali na Niamey byakorana mu ngeri zitandukanye zireba abatuye ibihugu byombi .

Lamine Zeine ari mu Rwanda mu nama y’abahanga n’abayobozi bo muri Afurika n’ahandi ku isi bigaga uko ingufu nikileyeri zarushaho kubyazwa umusaruro yitwa Nuclear Energy Innovation Summit for Africa.

Perezida Kagame kandi mu gihe nk’icyo yakiriye Umuyobozi mukuru w’Ikigo mpuzamahanga kita ku ngufu za nikileyeri witwa Rafael Mariano Grossi nawe witabiriye uriya nama.

Abayobozi bombi baganiriye uko ingufu nikileyeri zafasha u Rwanda mu nzira yarwo y’iterambere rirambye, anarushimira aho rugeze rukoresha ibyuma bito bitunganya ziriya mbaraga bita Small Modular and Micro Reactors.

- Kwmamaza -
Umuyobozi mukuru w’Ikigo mpuzamahanga kita ku ngufu za nikileyeri ari kumwe na Perezida Kagame
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto