Inkoni Yera Y’Abafite Ubumuga Bwo Kutabona Irahenze, Barasaba Leta Kubunganira

Bumps ("truncated domes") at the edge of a crosswalk tell an approaching blind cane-user that he is about to step out into the street.

Perezidante w’Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona witwa Dr Mukarwego Betty avuga ko n’ubwo hari byinshi abafite ubumuga bashima Leta, ariko ngo baracyahendwa no kugura inkoni yera ngo ibafashe gutambuka batekenye mu rugero runaka.

Dr Mukarwego yabibwiye Taarifa mu muhango Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona bwahereyemo abahagarariye abandi muri za Koperative telefoni zizabafasha kugeza k’ubuyobozi ibibazo byabo.

Ziriya telefoni zatanzwe k’ubufatanye bw’Ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere mpuzamahanga, GIZ.

Dr Mukarwego avuga ko mu myaka myinshi ishize, inkoni imwe yera yaguraga byibura Frw 100,000.

- Kwmamaza -

Ati: “ Uko mbiheruka mu myaka ishize, inkoni imwe yaguraga byibura Frw 100,000.  Twifuza ko Leta yareba uko yunganira abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo batunge inkoni yera kuko irahenze rwose.”

Perezidante w’Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona witwa Dr Mukarwego Betty

Perezidante w’Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona Dr Betty Mukarwego asaba Leta ko yazakora k’uburyo ikigo gisubiza abafite ubumuga bwo kutabona mu buzima busanzwe cyakongererwa ubushobozi kikagira ubushobozi nk’ubwa za TVET zisanzwe.

Yavuze ko Leta yagombye gufasha abakora muri kiriya kigo kiri mu Murenge wa Masaka kubona ibikoresho n’abarimu bahagije kugira ngo ubumenyi buhabwa abafite ubumuga bwo kutabona bahabwe impamba y’ubumenyi buzatuma bitunga.

Telefoni: igikoresho gifasha n’abatabona…

Telefoni z’abafite ubumuga zishyirwamo gahunda y’ikoranabuhanga ibafasha kuyikoresha n’ubwo batabona

Abafite ubumuga bwo kutabona basanzwe bagira ibibazo byihariye. Muri byo hari ibyo bikemurira nk’abantu batekereza, ariko hari n’ibyo bageza ku buyobozi bukuru bw’Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona.

Icyakora muri bo hari bamwe muri Koperative runaka zo mu cyaro batari bafite telefoni ya Koperative yakwifashishwa n’abanyamuryango kugira ngo babwire abayobozi babo ikibazo baburiye igisubizo.

Telefoni 100 nizo zahawe abafite ubumuga bwo kutabona baje bahagarariye bagenzi babo babana muri za Koperative.

Bimwe mu bikoresho bigenewe ikigo cy’abafite ubumuga baba i Masaka

Hari ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga by’amoko atandukanye bizoherezwa mu kigo gihugura abafite ubumuga bwo kutabona bahugurirwa mu Kigo cyabo kiri mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Gasabo.

Bari bahagarariye bagenzi babo bo mu Turere 30 tw’u Rwanda

Amateka y’inkoni yera

Inkoni yera ni igikoresho gifitiye  akamaro kanini abafite ubumuga bwo kutabona.

Intambara ya mbere y’isi (1914-1918) yarangiye ihitanye benshi ariko nanone isigira benshi ubumuga buri mo n’ubwo kutabona.

Icyo gihe abantu batangiye gekereza ku cyafasha umuntu  utabona kugenda nta nkomyi.

Umwongereza James Biggs ukomoka ahitwa Bristol wakoraga umwuga wo gufotora, yakoze impanuka ikomeye inamusigira ubumuga bwo kutabona.

Hari mu mwaka wa 1921.

Nyuma ubwo yari avuye mu bitaro, nibwo yatekereje gukora inkoni yera kugira ngo ijye umufasha kugenda ntawe umuhutaje bitewe n’uko bose bazaba bamureba aho atambuka.

Iyo nkoni yayise White Cane.

Akarusho k’iyi nkoni ni uko igaragara no mu ijoro.

Ntabwo yari inkoni nk’iyo dusanzwe tuzi ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona muri iki gihe, ahubwo yari inkoni isanzwe ibaje mu giti ariko isize irangi ryera.

Niyo yabaye intandaro yo gukorwa kw’izindi nkoni zera kandi ndende zifite  ibara ry’umweru n’ikirindi cy’umukara, akenshi igera mu gituza cy’uyikoresha, ikoze mu cyuma kitaremera (aluminium) cyangwa muri pulasitiki kugira ngo itaremerera uyikoresha.

Akamaro k’inkoni yera…

Inkoni ivuguruye uyitwaje inkuba ntiyamukubita, kandi irazingwa kugira ngo itarushya nyirayo iyo atari  kuyikoresha.

Hari n’aho yongeweho ibara rito ry’umutuku, iyo ngo ikaba igenewe ufite ubumuga bwo kutabona no kutumva.

Kuva yakorwa, iriya nkoni yaramamaye cyane ku isi kuko bayigereranyaga n’udukoni tw’umweru dukoreshwa n’abapolisi, ndetse ibihugu bitandukanye bitangira gusaba ko yemerwa ku rwego mpuzamahanga nk’ikiranga ufite ubumuga bwo kutabona.

Kuva mu 1964, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zemeje ko tariki 15 Ukwakira za buri mwaka ari umunsi wahariwe inkoni yera muri icyo gihugu, naho Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeza iyo tariki nk’umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera kuva mu 1969.

Mu Rwanda umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka wa  2009.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version