Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yakiriye Umunyamabanga Mukuru Wa Commonwealth
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yakiriye Umunyamabanga Mukuru Wa Commonwealth

admin
Last updated: 11 March 2021 6:07 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland, uri mu ruzinduko mu Rwanda mbere y’uko rwakira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) izaba muri Kamena.

Scotland ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gukurikirana imyiteguro ya CHOGM 2021 n’izindi ngingo zijyanye no guhangana n’icyorezo cya COVID-19 no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Iyo nama iteganyijwe hagati ya tariki 25-26 Kamena, nyuma y’uko yagombaga kuba muri Kamena umwaka ushize ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi Mukuru mu Bunyamabanga bwa Commonwealth Ushinzwe Imiyoborere n’Amahoro, Luis G. Franceschi, hamwe n’itsinda bari kumwe baheruka gusura ahantu hatandukanye hazabera imirimo ya CHOGM 2021, banyurwa n’uko ibintu byifashe.

Biteganywa ko imirimo y’iyo nama izatangira ku wa 20 Kamena haba amahuriro y’urubyiruko, hakazaba ihuriro ry’abagore n’ihuriro ry’ubucuruzi byitezwe ko rishobora gusinyirwamo amasezerano akomeye, ikazasozwa n’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Muri Werurwe umwaka ushize, mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gusubika iyi nama, Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yari yavuze ko yitezwemo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700, akangurira abikorera kuyibyaza umusaruro.

Mu kwitegura iyo nama, Minisiteri y’ubuzima kuri uyu wa Kane yakingiye icyorezo cya COVID-19 abakorera mu ma hoteli yo muri Kigali, harimo n’azakira abazitabira inama ya CHOGM-2021.

Ni ibikorwa bizabera mu Intare Conference Arena, Serena Hotel, Ubumwe Grande Hotel, Kigali Conference and Exhibition Centre na Kigali Convention Centre izakira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Patricia Scotland yakiriwe muri Village Urugwiro
TAGGED:featuredPatricia ScotlandPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo Wamenya Nyuma y’Uko Ibihugu Birindwi By’i Burayi Byahagaritse Urukingo Rwa AstraZeneca
Next Article Ubucuruzi Bw’U Rwanda N’Amahanga Bwagize Icyuho Cya Miliyoni $153 Muri Mutarama
1 Comment
  • Kidamage says:
    12 March 2021 at 6:40 am

    Bazaduhe iyo nama ndetse batwongere INDI.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?