Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Andrew Wambari Kairu uyobora ikigo gifite Banki y’ubucuruzi ya Kenya yitwa Kenya Commercial Bank (KCB). Iyi Banki iherutse kugura Banki y’abaturage y’u Rwanda.
Wambari Kairu ari i Kigali mu muhango wo guhuza Kenya Commercial Bank na Banque Populaire y’u Rwanda, BPR bivamo ikigo
Andrew Wambari Kairu ni umunyamabanki wo muri Kenya uri mu bazwi kurusha abandi kandi w’umuhanga cyane.
Afite amateka mu by’imicungire y’imari mu banki no muri serivisi zo muri uru rwego.
Niwe uyobora Ikigo KCB Bank Group gicunga Banki ya KCB, kikaba ari cyo cya mbere kinini muri Afurika y’i Burasirazuba, EAC.
This afternoon at Urugwiro Village, President Kagame received Andrew Kairu, Chairman of @KCBGroup and delegation who are in Kigali where they launched BPR Bank Rwanda Plc @BPRbankrw, a merger of KCB Rwanda and Banque Populaire du Rwanda (BPR). pic.twitter.com/jZp5KqK7PN
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 5, 2022
Yigeze kuba muri Komite ya Commonweath yari ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari y’ubu muryango.
Afite ubumenyi mu ngingo zitandukanye zirebana n’imicungire y’imari na ma Banki.
Andrew Wambari Kairu yashoye no mu bwubatsi bw’amacumbi, n’ibindi.
Aba no muri itsinda rishinzwe gusuzuma imikorere y’ikigo nyafurika kita ku rusobe rw’ibinyabuzima kitwa Global Board of the African Wildlife Foundation (AWF).