Sanlam Yihuje N’Ikigo Allianz Ngo Batange Serivisi Zinoze Ku Rwego Rw’Afurika

Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko ikigo cy’ubwishingizi, Sanlam, cyatangiye imikoranire itaziguye n’ikigo Allianz kugira ngo bihuze imbaraga mu rwego rwo guha abatuye Afurika serivisi z’ubwishingizi zihamye.

Iyi mikoranire izafasha abakiliya b’ibi bigo bikorera henshi muri Afurika kubona serivisi z’ubwingizi zibereye.

Mu gihugu icyo ari cyo cyose ibi bigo bikoreramo, hazaba hari ikicaro cya buri kigo kandi amakuru avuga ko mu gihe kitarambiranye Namibia nayo izashyirwa muri iyi mikoranire.

Icyakora Afurika y’Epfo yo ntirebwa n’ayo.

- Advertisement -

Serivisi z’ibi bigo zizatangirwa mu bihugu 29 by’Afurika kandi kugeza ubu, ingengo y’imari iteganyijwe mu mikoranire ya biriya bigo ni Miliyari 33 z’amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo yitwa Rand.

Icyicaro cya Sanlam muri Afurika y’Epfo

Aya angana na ama Euro miliyari 2.

Ikindi ni uko ngo biriya bigo bizakoresha uburyo butandukanye bwo guha abakiliya babyo serivisi bakeneye binyuze mu gushyira ho izindi gahunda z’ubwishingizi ndetse no gufatanya n’abandi bakora muri uru rwego.

Ubuyobozi bwa Sanlam buvuga ko ibigo bizibandwaho mu gushyirirwaho gahunda nshya ari ibikora ubucuruzi ariko biri cyane cyane ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi mukuru w’ikigo Sanlam witwa Paul Hanratty yagize ati: “ Mu migambi ya Sanlam harimo no kuba ikigo cya mbere muri Afurika gitanga serivisi nziza kandi zihuse mu by’ubwishingizi. Ubu bufatanye buzatuma twihuta mu kubigeraho kandi dutange serivisi nziza zicyenewe na buri wese mu bakiliya bacu. Twishimiye kuzakorana na Allianz.”

Uyobora Allianz nawe avuga ko ubufatanye bwabo na Sanlam ari ingirakamaro kugira ngo bakomeze gutanga serivisi zinoze.

Umuyobozi mukuru w’ikigo Sanlam witwa Paul Hanratty

Uyu mugabo witwa Christopher Townsend avuga ko iyo ibigo bikoranye bituma byunganirana mu rwego rwo guha ababigana serivisi bashaka.

Ikigo cy’ubwishingizi Sanlam gisanzwe gifite ikicaro muri Afurika y’Epfo ariko gikorera muri

Namibia, Botswana, Swaziland, Zimbabwe, Mozambique, Mauritius, Malawi, Zambia,

Tanzania, u Rwanda, Uganda, Kenya na Nigeria.

Gifite n’amashami muri Morocco, Angola, Algeria, Tunisia, Ghana, Niger, Mali, Senegal, Guinea, Burkina Faso, Cote D’Ivoire, Togo, Benin, Cameroon, Gabon, Republic ya Congo, Madagascar, Burundi na Lesotho.

Allianz yo ni ikigo mpuzamahanga gifite imari shingiro ingana na Miliyari 809 Euros kigakorera mu bihugu 70 ku migabane yose y’isi.

Ni ikigo gifite n’akazi ko gucunga umutungo w’ibindi bigo ugana na miliyari ibihumbi 2,0 kandi gikoresha abakozi 155,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version