Perezida Kagame Yambitse Umuyobozi Wa ITU Umudari W’Indashyikirwa

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yambitse Bwana Houlin Zhao umudali w’ubucuti afitanye n’u Rwanda. Ni umudali wiswe Agaciro uhabwa umuyobozi w’Ikigo  cyangwa umuryango mpuzamahanga wataragarije u Rwanda ubucuti n’ubufatanye buzira amakemwa.

Si mu Rwanda gusa uwuhabwa agomba kuba yarerekaniye ko ari umuntu w’umutima, ahubwo n’ahandi mu mahanga naho ni uko.

Perezida Kagame yambitse Houlin Zhao uriya mudali amushimira ko yakoreye kandi agikorera ibyiza umuryango mpuzamahanga wo guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho.

- Advertisement -

Zhao nawe yari aherutse guha Perezida Kagame impano yo kumushimira uruhare rwe mu guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho haba mu Rwanda ndetse no guharanira ko rikwira n’ahandi ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version