Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yasabye Abacamanza Guca Ukubiri Na Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yasabye Abacamanza Guca Ukubiri Na Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 May 2021 10:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yasabye abacamanza kunoza imikorere, bakirinda kuba uru rwego rwagaragara nk’urwamunzwe na ruswa cyangwa ko rukoreshwa n’abanyamafaranga.

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza batatu barimo Dr Aimé Muyoboke Kalimunda wagizwe Umucamanza mu Urukiko rw’Ikirenga, Rukundakuvuga François Régis wagizwe Perezida w’urukiko rw’Ubujurire na Mukamurera Clotilde wagizwe Perezida w’urukiko Rukuru rw’ubucuruzi.

Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’ubucamanza aba barahiye bazisanzwemo, igishya kikaba ari inzego z’ubucamanza bagiye gukoreramo zahindutse, abifuriza imirimo myiza.

Yavuze ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kwaguka, ari nako ibyifuzo by’abanyarwanda byiyongera.

Yanavuze ko imikorere y’amabanki itashoboka, igihe abantu baba bakoresha inzego z’ubutabera mu gutinda kwishyura cyangwa ntibanishyure na busa.

Yakomeje ati “Urwego rw’ubutabera rugomba gukurikiranira hafi iryo zamuka ry’ubukungu n’indi mibereho y’abanyarwanda, bukabigiramo uruhare, naho ubundi inshingano zaba zitumvikana batagizemo uruhare.”

Yatanze ingero zirimo ko ishoramari n’amasezerano mpuzamahanga bifasha gushyigikira ubukungu, ariko ko bibaho iyo hari icyizere ko ibyasezeranyijwe bizaboneka, kandi bigashingira ku buryo ubutabera bikurikirana ibyo bikorwa, n’ahakozwe amakosa, ababigizemo uruhare bagahanwa.

Yakomeje ati “Nanone abaturage batakaza icyizere mu butabera iyo babona ko kurangiza imanza bitubahwa kuko harimo ruswa n’ubundi buriganya, aho gukemura ibibazo bikazamura izindi manza nyinshi.”

“Inzego z’ubutabera rero zigomba gushyigikira iterambere n’umuco wo kubahiriza amategeko. Abacamanza ninabo ibi byose bikwiye kuba biheraho, bikabagaragaramo ko bubahiriza ubutabera, bubahiriza n’amategeko ubwabo, bityo no mu baturarwanda bikabanezeza ko bafite uwo baregera, bafite ubarenganura, bafite ukuri kandi kubashoboresha mu mirimo yabo bikorera muri rusange. ”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuza ku mwanya wa 37 mu kuba rugendera ku mategeko, ariko hari n’ibikeneye gukorwa ngo rugere ku mwanya wa mbere.

Ibyo byose ngo bigakorwa hagamijwe kurinda ibyagezweho no kubyubakiraho.

Yasabye ko ingamba ziriho ku rwego rw’abunzi zakwihutishwa kuko ruriya rwego rutanga amahirwe yo gukemura impaka, rukumvikanisha abantu bitabaye ngombwa ko bajya mu nkiko.

Yakomeje ati “Iyo abaturage uko baba bangana kose babona ko Urwego rw’ubutabera rurimo ruswa, rudakora uko bikwiye kandi rukoreshwa n’abafite ubushobozi cyangwa imbaraga, bikagira iryo zina gusa gutyo, tugomba kwibaza impamvu abaturage cyangwa abatuye u Rwanda babibona batyo, tugashaka icyakorwa kugira ngo ibyo bihinduke.”

Umuhango wo kwakira izi ndahiro wabereye muri Village Urugwiro.

Kalimunda yari asanzwe ari Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire kuva muri Nyakanga 2018. Mbere yari Umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga, ari naho yasubijwe.

Francois-Regis Rukundakuvuga we yari asanzwe ari umucamanza mu Urukiko rw’Ikirenga kuva muri Mata 2019. Yamaze imyaka isaga icumi ari Umugenzuzi w’Inkiko.

Ni mu gihe Mukamurera yari asanzwe ari Umucamanza mu Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi. Yanabaye umucamanza mu Urukiko rw’Isoko Rusange ry’Umuryango waAfurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, COMESA.

Perezida Kagame niwe wakiriye indahiro zabo
Barahiriye kuzuzuza inshingano z’ubutabera
TAGGED:AbacamanzafeaturedKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Y’U Rwanda Iha Abatuye Bangui Amazi Ibarinda Ibyago Byo Kuyavana Kure
Next Article Afurika Yunze Ubumwe Ntiyumva Kimwe Uko Ibibera Muri Tchad Byakemurwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?