Perezida Kagame Yasabye Abanyarwanda Kutirara Mu Minsi Mikuru

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe Abanyarwanda binjira mu bihe bisoza umwaka no gutangira umushya, ari umwanya wo kwitwararika ako kwirarara, ngo hato badaha urwaho icyorezo cya COVID-19.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa mbere nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri mushya w’umutekano, Alfred Gasana.

Perezida Kagame yifurije abayobozi n’abaturarwanda bose gusoza neza uyu mwaka wa 2021 no gutangira neza umushya wa 2022.

Yagize ati “Twizera ko umwaka uza uzarushaho kuba mwiza kurusha uwo turangije n’uwo twarangije mbere yawo, ubwo ndavuga izi ngorane isi yose igenda ihura nazo za covid-19. Nubwo tumaze kugera ku byiza ku buryo bwo kuyirwanya, ari ugukingira umubare w’abantu benshi no kugabanya umubare w’abagiye barwara, ubona ko ku isi hose niko bigenda bimera, bigenda bigaruka, bisa n’ibijya kujya mu buryo bikongera bikazamuka.”

- Advertisement -

“Ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza, ahubwo twarushaho ingamba zo kwirinda. Ni uko tukajya mu minsi mikuru neza nubwo kujya mu minsi mikuru yo kurangiza umwaka ubwabyo byongera bikazamura umubare w’abandura, kubera ko birumvikana abantu iyo bahuye ari benshi bakanezerwa, hari ubwo bivamo kwibagirwa kwirinda uko bikwiye.”

Mu ntangiro z’uyu mwaka ubwo abaturarwanda bari basoje iminsi mikuru, Umujyi wa Kigali wahise ushyirwa muri guma mu rugo kubera ubwandu bushya bwari bwatumbagiye cyane.

Mu bihugu byakingiye abantu benshi nko mu Bwongereza kandi imibare ikomeje kuzamuka cyane kubera Coronavirus nshya yihinduranyie ya Omicron, ku buryo ari ubutumwa buburira n’ibindi bihugu ku bishobora kuba.

Kugeza kuri iki Cyumweru abaturarwanda bamaze gukingirwa COVID-19 nibura bahawe urukingo rwa mbere ni miliyoni 6.8, mu gihe abakingiwe byuzuye ari miliyoni 4.1. Gahunda ni ugukingira abantu basaga miliyoni 9 mbere y’uko umwaka utaha urangira.

Kugeza ubu Leta ivuga ko ifite inkingo nyinshi, ndetse ubuyobozi buhamya ko mu bantu bakuru Umujyi wa Kigali wakingiwe hafi 100%.

Guhera kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021 kandi umuntu ufite imyaka 18 y’amavuko kuzamura mu Umujyi wa Kigali yafatira doze ya mbere cyangwa iya kabiri y’urukingo rwa Coronavirus muri gare za Nyabugogo, Kimironko cyangwa Kabuga.

Harimo no gutangwa urukingo rushimangira, rwo rutangirwa ku bigo nderabuzima ku bakora kwa muganga, abakora mu nzego z’umutekano, abarengeje imyaka 50 n’abafite uburwayi budakira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version