Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yashimangiye Ko Igitutu Kitazakora Ku Rubanza Rwa Rusesabagina
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Perezida Kagame Yashimangiye Ko Igitutu Kitazakora Ku Rubanza Rwa Rusesabagina

admin
Last updated: 05 September 2021 1:49 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko abakomeza guteza urusaku n’igitutu ku rubanza rwa Paul Rusesabagina nta shingiro bafite, ashimangira ko ubutabera bugomba gutangwa.

Kuri iki cyumweru yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA.

Yavuze ko hari abamwanditseho ko yahoze ari inshuti ya Rusesabagina akaza kumwihinduka, mu gihe ngo bahuye inshuro imwe rukumbi.

Ati “Nahuye n’uyu mugabo inshuro imwe mu 1994 cyangwa 1995 ubwo yakoraga muri hotel yari aho Serena iri ubu, Hotel des Diplomats, hoteli nto ntekereza yari ifite ibyumba nka 30 cyangwa 35, twagiyeyo kwiyakira ntekereza byari ku bwigenge cyangwa ikindi, muri icyo gihe Minisitiri w’Intebe yari Twagiramungu (Faustin).”

“Ni we wanyeretse uwo muntu kuko twari twagiye kwiyakira, ntabwo nibuka niba yari umuyobozi cyangwa yarakoraga iki, Twagiramungu aramunyereka ati uyu n’iki n’ibindi, ndavuga ngo ok. Ni yo nshuro ya mbere n’iya nyuma nahuye na we.”

Perezida Kagame yavuze ko atigeze avugana na Rusesabagina ukundi, aza gutungurwa n’inkuru zavugaga ko bari inshuti za hafi. Nubwo berekanaga filime Hotel Rwanda, Rusesabagina ngo ntiyari ahari.

Ati “Nyuma hakaza inkuru ngo bari inshuti, yari umuntu we wa hafi nyuma uyu aza kwamamara, Kagame aza kumva abuze amahoro, (…aseka) ibi ni umwanda.”

“Ndetse nubwo bazaga kwerekana bwa mbere filime, ntekereza ko hari ahantu hamwe muri Serena Hotel, nagiyeyo bantumiye ubwo bayerekanaga bwa mbere nari mpari, nicaye iruhande rw’umugabo wanyanditseho izo nkuru, ndumva yaritwaga Terry George, Rusesabagina ntabwo yaje, haje umugore we ndabyibuka.”

Nyuma ngo baje gufata nk’aho Perezida Kagame yashyigikiye ukuri kw’inkuru ziyirimo, mu gihe byari bitandukanye n’ibyo.

Ati “Iyi filime yagombaga kuba irimo ibintu bitarimo ukuri, byaratangajwe, ndavuga ibyo abakoze filime batangaje.”

Perezida Kagame yavuze ko nyuma ibikorwa bya Rusesabagina byaje kuzamo politiki, bamwe bagashaka kubifata nk’aho azira filime yakoze.

Yakomeje ati “Rusesabagina ntabwo arimo kuburanishwa kubera filime cyangwa kuba yarakinnye muri filime. Oya, oya, iyo biza kuba ibyo biba byarabaye kera. Ahubwo ibyo ashinjwa ni ukugira uruhare muri iyi mitwe yitwaje intwaro n’iterabwoba, kandi yabigizemo uruhare kuko we ubwe yabyivugiye kenshi mu ruhame, si undi muntu ubimuvugira, abantu baza kwicirwa mu bikorwa by’iyo mitwe, yaba yari umunyamuryango, yaba yari umuyobozi w’umutwe umwe cyangwa yombi.”

“Yakoreshaga ubwo bwamamare yabonye, Imana niyo izi uko byagenze, mu gukusanya amafaranga yabo, kubasura, haba muri Congo, u Burundi, mu Burayi n’ahandi.”

Perezida Kagame yavuze ko ikirego kireba Rusesabagina cyatanzwe mu myaka myinshi ishize mbere yo kugezwa mu rukiko.

Icyo gihe ngo yarashakishwaga kandi hari ibihamya mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku buryo atari ibintu byakozwe mu ijoro rimwe.

Yakomeje ati “Arimo kuburanishwa kuri ibyo byose, ntaho bihuriye na filime, nta n’impaka ziri ku bwamamare bwe uko yaba yarabubonye kose, uwabumuhaye wese, ni akazi kabo, ni ibijyanye n’ubuzima bw’abanyarwanda bahatikiriye kubera ibikorwa bye, kubera imitwe abarizwamo cyangwa yari ayoboye.”

Byongeye, ngo areganwa n’abandi bantu ari ko ugasanga we afatwa nk’ufite ubudahangarwa.

Perezida Kagame yakomeje ati “Abarimo guteza urusaku rwinshi kuri we ntabwo barimo kuvuga ngo none se abandi bareganwa bo bite. Ku bwe afite ubudahangarwa, arihariye bityo ntakwiye kuburanishwa, ariko arareganwa n’abandi. Ibintu byose byarasobanuwe kuri iki kirego, kuri uriya muntu, ariko nanone ni nka bya bindi, abantu bamwe muri iyi si batekereza ko bashobora kuvuga ngo oya, uyu muntu ibyo yaba yarakoze byose, ntimumukoreho, mubyibagirwe.”

“Ibirimo kuba ubu rero, ikibazo kiri mu rukiko. Icyo u Rwanda ruvuga ni uko icyo wavuga, utekereza cyose, icyo wakora, igitutu cyose wazamura, urusaku uteza, ibyo uhimba, uyu mugabo akwiye kuburanishwa mu mucyo, mu rukiko, kandi azaburanishwa n’urukiko mu butabera bukwiye. Ntakizabihagarika.”

Biteganywa ko urubanza rwa Rusesabagia na bagenzi be ruzasomwa ku wa 20 Nzeri 2020.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu.

TAGGED:featuredFLNPaul KagamePaul Rusesabagina
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Igisubizo Ni Oya – Perezida Kagame Asubiza Niba u Rwanda Rukoresha Pegasus
Next Article Perezida Alpha Condé Yahiritswe Ku Butegetsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?