Perezida Kagame Yasoje Manda Nk’Umuyobozi Wa EAC

Perezida Paul Kagame yasoje manda nk’umuyobozi w’inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, asimburwa na Perezida Uhuru Kenyatta uyobora Kenya.

Mu nama ya 21 yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC mu buryo bw’ikoranabuhanga, byemejwe ko Kenya ariyo iyobora umuryango isimbuye u Rwanda, u Burundi bukaba umwanditsi, ari nabwo buzafata intebe y’ubuyobozi nyuma ya Kenya.

Muri iyo nama hemejwe Dr. Peter Mathuki wo muri Kenya nk’umunyamabanga mukuru mushya wa EAC, muri manda y’imyaka itanu idashobora kongerwa izatangira ku wa 25 Mata. Azasimbura Umurundi Liberat Mfumukeko usoje manda.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri bagenzi be, yabashimiye ubufatanye bamugaragarije mu gihe u Rwanda rwari ruyoboye umuryango. Ni umwaka wabayemo ingorane nyinshi, zishingiye ku cyorezo cya COVID-19.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Inzego zacu z’ubuzima zahuye n’ingorane kurusha uko byigeze kubaho mbere, haba ihungabana ry’ingendo n’ubucuruzi ku rwego rugaragara. Ibi byagize ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage bacu.”

“Ariko nanone, ingero nziza z’ubufatanye twabonye binyuze mu nzego z’umuryango wacu wa Afurika y’Iburasirazuba zagize uruhare mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo. Icyerekezo cyacu ubu gikwiye kuba kongera kwiyubaka kurusha uko byari bimeze mbere, hakabaho imikoranire ya hafi nk’akarere nk’inkingi ikomeye y’ukudaheranwa n’ibibazo n’uburumbuke bwacu.”

Iyo nama kandi yasuzumye raporo ku buryo bwo kwinjiza Sudani y’Epfo mu bikorwa byose by’umuryango, inanzura ko hihutishwa isuzumwa harebwa niba Somalia na yo yakwakirwa mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umwanzuro wa munani wafatiwe muri iyo nama kandi uvuga ko yasuzumye ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yasabye kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, isaba inama y’baminisitiri gusuzuma ibiteganywa n’amategeko ya EAC ku kwakira umunyamuryango mushya, ikazatanga raporo mu nama ya 22.”

Iyo nama yitabiriwe na Perezida Kagame, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Visi Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan wari uhagarariye Perezida Dr. John Pombe Joseph Magufuli.

Bashimiye Perezida Kagame ku byagezweho mu gihe amaze ayobora uyu muryango.

Perezida Kagame yayoboye inama ya nyuma nk’umuyobozi w’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version