Muhumuza Richard Na Mugeni Bashyizwe Mu Bacamanza b’Urukiko Rwa EAC

Abacamanza babiri b’Abanyarwanda Richard Muhumuza na Anita Mugeni bahawe imirimo mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, nyuma yo kwemezwa n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango kuri uyu wa Gatandatu.

Iyo nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, iyoborwa na Perezida Paul Kagame wasozaga manda ye, aza gusimburwa na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Mu bacamanza bashyizwe mu myanya nk’uko imyanzuro y’iyo nama ibigaragaza, Nestor Kayobera (Burundi) yagizwe Perezida w’urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yungirizwa n’umucamanza Geoffrey Kiryabwire (Uganda).

Ni mu gihe umucamanza Yohane Bakobora Masara (Tanzania) yemejwe nk’umucamanza mukuru, yungirizwa na Audace Ngiye (Kenya). Ni icyemezo cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021.

- Advertisement -

Bijyanye n’inzego bazakoreramo, Nestor Kayobera, Anita Mugeni na Kathurima M’inoti bemejwe nk’abacamanza b’urugereko rw’ubujurire, mu gihe abacamanza Yohane Bakobora Masara, Richard Wabwire Wejuli na Richard Muhumuza, bemejwe nk’abacamanza b’urugereko rwa mbere rw’iremezo.

Abo bacamanza basimbuye Dr Emmanuel Ugirashebuja, umucamanza Liboire Nkurunziza, umucamanza Aaron Ringera, umucamanza Monica Mugenyi, umucamanza Dr Faustin Ntezilayo n’umucamanza Fakihi Jundu, basoje imirimo yabo muri urwo rukiko.

Muhumuza asanzwe ari umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, yamaze imyaka 14 ari umushinjacyaha ndetse yabaye Umushinjacyaha Mukuru.

Mugeni we yari umwavoka. Afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’Amategeko yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’iy’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yaboneye muri Kaminuza Gatolika ya Leuven mu Bubiligi.

EACJ yakira ibirego by’abaturage bo mu bihugu bigize EAC, bishobora no kuregwamo Leta. Bisuzumwa n’abacamanza batangwa n’ibihugu bigize EAC.

Mugeni asanzwe ari umunyamategeko
TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version