Perezida Kagame Yatashye Inzu Mberabyombi Yamwitiriwe Mu Bufaransa

Perezida Paul Kagame yatashye inzu mberabyombi yamwitiriwe iherereye mu Mujyi wa Strasbourg mu Bufaransa, mu kigo gitanga amasomo ndetse kigakora ubushakashatsi kuri kanseri zifata urwungano ngogozi, IRCAD France.

Kagame ari mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga ebyiri, iyigaga kuri Sudan yabaye ku wa Mbere n’iyigaga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika muri ibi bihe bya COVID-19, yabaye ku wa Kabiri.

Iyo nzu mberabyombi yiswe ‘President Paul Kagame Auditorium’ yubatswe na IRCAD France (Institut de Recherche Contre les Cancers de l’Appareil Digestif), mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bw’u Bufaransa.

Icyo kigo cyashinzwe mu mwaka wa 1994 na Prof. Jacques Marescaux. Ku mazina ye yongeraho Nshuti.

- Advertisement -

Icyo kigo n’umuyobozi wacyo bafitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse na Perezida Kagame by’umwihariko.

Muri Nyakanga 2017, Prof. Marescaux yasuye u Rwanda anabonana na Perezida Kagame, umukuru w’igihugu amugaragariza ubushake bwo kuba icyo kigo cyafungura ishami mu Rwanda, rikigisha ubuvuzi bwo kubaga ku rwego rwa Afurika.

Umushinga wahise utangira ndetse byateganywaga ko icyo kigo cyiswe IRCAD Africa Center cyari gufungurwa mu 2020, ariko icyorezo cya COVID-19 gituma imirimo igenda buhoro. Ubu ubwubatsi bugeze kure mu Murenge wa Masaka, mu Mujyi wa Kigali.

Biteganywa ko kizafungurwa muri uyu mwaka, kikazafasha abaganga muri Afurika kwihugura mu buryo bwo kubaga bukorwa habayeho gukeba ahantu hato cyane, minimally invasive surgery.

IRCAD imaze kugira ibigo bitandatu birimo icyo yafunguye muri Taiwan muri Aziya mu 2008, icy’i Sao Paulo muri Brazil mu 2011 n’icyafunguwe i Rio de Janeiro muri Kamena 2017.

IRCAD Africa ifite imirimo mu Rwanda guhera mu 2019, binyuze mu cyicaro cy’agateganyo.

Ivuga ko nibura mu mwaka ihugura abahanga 6200 bo hirya no hino ku isi mu kubaga, igatanga amasomo agera kuri 80 mu mwaka, mu nzego zisaga 20.

Iyi nzu mberabyombi Kagame yitiriwe si yo ya mbere, ije isanga ibindi bikorwa birimo Kagame Road, umuhanda uri mu murwa mukuru Lilongwe muri Malawi na Kagame Hotel Ltd y’i Dar Es Salaam muri Tanzania.

Prof. Jacques Marescaux ni we washinze iki kigo
Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe ku cyicaro cya IRCAD i Strasbourg
Perezida Kagame mu muhango wo gufungura iyo nzu mberabyombi

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version