Ari kumwe na mugenzi we uyobora Zambia, Perezida Kagame yateye ibiti ku mupaka witwa Kazungula ugabanya Zambia na Botswana.
Perezida Hichilema yari ari kumwe na Madamu we Mutinta Hichilema.
Basuye kandi ikiraro gihuza ibi bihugu cyambutse uruzi rwa Zambezi.
Muri byinshi Perezida Kagame yasuye uyu munsi yagaragaye akora ku gikoko bamwe bavuga ko ari igisamagwe.
Ni ifoto yatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro bye witwa Stephanie Nyombayire.
Kuri uyu wa Mbere kandi Perezida Kagame yasuye isumo rya Victoria riri ku ruzi rwa Zambezi.
Ikindi kandi ni uko kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame na mugenzi we uyobora Zambia Hakainde Hickilema bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Lusaka ari mu ngeri zitandukanye.
📸AMAFOTO📸
Perezida Kagame na mugenzi we wa Zambia, @HHichilema na madamu Mutinta Hichilema bateye ibiti ku mupaka wa Kazungula, banakorera urugendo ku kiraro cya Kazungula gifasha mu bucuruzi hagati ya Zambia na Botswana, biciye ku mugenzi wa Zambezi. #RBAAmakuru pic.twitter.com/NFmxZk6tm1
— RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) April 5, 2022
Ni amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo n’uburobyi.
Izindi nzego ibihugu byombi byiyemeje gufatanyamo ni uburezi, gufasha mu gucyemura ikibazo cy’abimukira, ubworozi, guteza imbere ishoramari n’ubuhinzi.
Kagame ari muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.