Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri Seychelles, Perezida Kagame yateye igiti. Ni igiti cyera ku rubuto rwa mbere runini mu bugari.
Uru ni urubuto rwitwa Coco-de-Mer. Yaruteye mu busitani bw’iki gihugu.
Si ubwa mbere Perezida Kagame ateye igiti ku butaka bw’ikindi gihugu kuko yigeze no kugitera muri Zambia ubwo yahakoreraga urugendo mu mezi menshi ashize.
Umukuru w’u Rwanda ari muri Seychelles mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Ku munsi warwo wa mbere yaganiriye na mugenzi we uyobora kiriya gihugu, nyuma bombi bagirana ibiganiro byabahuje n’abandi bayobozi bakuru ku mpande zombi.
Hanasinywe amasezerano ku mpande zombi arimo n’ubufatanye mu bya gisirikare.