Perezida Kagame Yavuze Ko Kubona Uruganda Rw’Inkingo Bitari Byoroshye

Perezida Paul Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rubone ibikenewe byo gutangira uruganda rw’inkingo mu Rwanda byabaye urugendo rutoroshye, ariko ari intambwe itanga icyizere bijyanye n’uburyo ibihugu bya Afurika bimaze igihe bigorwa no kubona inkingo byifashisha.

Kuri iki Cyumweru yari mu kiganiro na RBA, aho yari kumwe n’abanyamakuru babiri, Cleophas Barore umenyerewe kuri RBA na Jacky Lumbasi.

Ikigo BioNTech cyo mu Budage giheruka kwemera gutanga ikoranabuhanga rizifashishwa mu gukora inkingo za COVID-19 ndetse icyo kigo kikaba cyanakorera mu Rwanda inkingo za malaria n’igituntu.

Perezida Kagame yavuze ko urukingo rwa COVID-19 rukimara kwemezwa, ibihugu bikize byahise bitangira gukingira abantu babyo, u Rwanda rwo rutegereza igihe kirekire cyane ku buryo inkingo zabonetse abantu benshi barembye.

- Advertisement -

Ati “Abandi babona inkingo, twe tugomba gutegereza, ndetse n’aho tugiye kuzibonera tuzibona ari uko twasabye, tugasabiriza, bigera aho ubwabyo bituma umuntu aremba, asaba. Ibyo rero bigenda byibutsa abantu ko icyagerageza kubikemura, ni ukuvuga ngo ariko, muri Afurika twamenyereye ko iyo twagize ibibazo abantu baturuka hanze bakaza biruka bagafasha, ariko byo biba ari uko ibyinshi biba biri muri Afurika gusa, bitari muri ibyo bihugu bikize.”

Ibyo ngo ni ku ngero za Ebola n’izindi ndwara wasangaga zitagera hanze ya Afurika, bigatuma abo hanze yayobaza gufasha.

Yakomeje ati “Ariko iki cyorezo cyaje gifata isi yose, bya bihugu byari byaramenyereye gutabara nabo bari baragize icyo cyorezo. Ubwo rero icyiza ni uko twakora izo nkingo hano muri Afurika, ntabwo ari u Rwanda gusa, hari n’ibindi bihugu bishaka kubikora, hanyuma ni ko haje ibyo byo gutekereza, u Rwanda uruhare rwarwo mu gushakisha uko rwakora inkingo, ariko rutikorera gusa ahubwo ukora mu buryo bw’isoko.”

Yavuze ko byaje kugaragara ko u Rwanda rutakora urukingo rureba indwara runaka gusa cyangwa abanyarwanda bonyine, urebye amafaranga aba yagiyemo n’ibindi.

Ati “Ari urunguru rwa COVID cyangwa urundi rwareba n’ibindi, kuko barakeka ko ndetse hari urukingo rurebana na malaria ruriho rwigwa rumaze kugera kure mu buryo rushobora gutangira gukorwa cyangwa gukora kuri malaria, n’ibindi, n’igituntu, n’ibindi nk’ibyo. Ni yo nzira twafashe.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo amasezerano aganisha kuri uru ruganda ashoboke bitari ibintu byoroshye.

Ati “Nta cyoroha, ndetse iki cyo wenda kirakomeye no kurusha, ariko twerekanye ubushake, twerekanye ubushobozi, byashingirwaho kugira ngo dushobore gukorera urukingo hano mu Rwanda.”

Yavuze ko mu byafashije u Rwanda harimo uburyo rwitwaye mu guhangana na COVID nubwo rwari rutarabona, kugeza na magingo aya abantu barimo gukingirwa nubwo atari bose.

Ibyo byatumaga abanyarwanda bakomeza kwemererwa gukorera ingendohirya no hino ku isi.

Yakomeje ati “Ariko u Rwanda icyo gihe rwari mu bihugu bike ku isi umunyarwanda agenda aho ariho hose kubera iryo zina nyine ry’ukuntu ikibazo cya COVID cyagenze.”

“Ibyo rero nabyo byashngiweho mu kuvuga ngo abantu bashoboye gukora batya badafite n’urukingo cyangwa se batazwiho n’ubushobozi bundi buhambaye nk’ubw’ibihugu biteye imbere cyane, bakavuga ngo ahangaha ngirango tuhashingiye, uru rukingo ruzagirira akamaro abanyarwanda ariko ruzanagirira akamaro n’ibindi bihugu bya Afurika ku buryo byaba bishimishije.”

Perezida Kagame yavuze ko hari icyizere ko ubuzima buzongera kugaruka, nubwo kugeza ubu hari byinshi bitaramenyekana kuri COVID-19 nk’inkomoko yayo cyangwa iherezo ryayo.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version