Perezida Kagame Yayoboye Inama Nkuru Y’Inzego Z’Umutekano W’u Rwanda

Nk’umukuru w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano w’u Rwanda yabereye muri Camp Kigali.

Igizwe n’Abagaba bakuru b’ingabo z’u Rwanda, Abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, Abayobozi bakuru b’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza n’Umutekano n’izindi nzego.

Mu nama nk’iyi inzego nkuru z’umutekano w’u Rwanda ziganira uko uhagaze n’uburyo wakomeza kudanangirwa.

Kubera ko ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo byaguye imbibi z’aho zigomba gucunga no kugarura umutekano, ni ngombwa ko mu nama nk’iyi hareberwa hamwe uko ibintu byifashe ku butaka bw’ibihugu u Rwanda rukoreramo ibikorwa by’umutekano.

- Kwmamaza -

Kugeza ubu ingabo z’u Rwanda na Polisi bari muri Mozambique, muri Repubulika ya Centrafrique no muri Sudani y’Epfo.

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko bidatinze hari ibindi bihugu u Rwanda ruzoherezamo ingabo na Polisi zabyo.

Aho ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo bari hose, bakora kinyamwuga, bakagarura amahoro ku bayabuze ari nako birinda kuyabatesha.

Rimwe mu mahame bagenderaho ni ukubaha umuco w’abaturage bashinzwe kurindira umutekano.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version