Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yemera Ko Abanyafurika Bagombye Kuba Iwabo Batekanye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yemera Ko Abanyafurika Bagombye Kuba Iwabo Batekanye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2022 7:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yaraye abwiye abandi bayobozi bari bahuriye mu Nama yo kwiga ku miterere y’icyibazo cy’abimukira yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ko abaturage b’Afurika bagombye kuba iwabo mu mahoro, bitabasabye kujya  ahandi kuhashakira ubuzima.

Inama yabivugiyemo yari yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’intebe w’u Bugereki Kyriakos Mitsotakis, Mo Ibrahim washinze umuryango w’u Burayi na Afurika ugamije guhangana n’ikibazo cy’abimukira n’abandi.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko  ikintu cy’ingenzi cyagombye kwitabwaho ari uko abatuye Afurika babaho neza iwabo, bakagira ubukungu n’umutekano bihagije k’uburyo bitabasaba kujya imahanga kubihashakira.

Ati: “ Icya mbere ni uko abaturage b’Afurika bagombye guhabwa uburyo bwo kubaho neza iwabo cyangwa mu bihugu by’Afurika baturanye bitabaye ngombwa ko bajya imahanga.”

Avuga ko hagombye kubaho uburyo bufatika kandi bwemeranyijweho bwo gutandukanya abimukira badakurikije amategeko n’abimukira  bava mu bihugu byabo mu buryo butabangamiye amategeko.

Umukuru w’Igihugu avuga ko gutandukanya aba bimukira bizafasha mu kwita ku bimukira bava mu bihugu byabo mu buryo bukwiye.

Abo ngo ntibakwiye kwitiranwa ba bagenzi babo ngo bitume batitabwaho.

Icyakora Perezida Kagame avuga ko ibihugu byose bifite uburenganzira bwo kurinda imipaka yabyo ariko nanone abimukira babikora mu buryo bukurikije amategeko bakagira uko bitabwaho.

Yunzemo ko Afurika n’u Burayi ari imigabane ibiri yakoranye igihe kirekire ku kibazo cy’abimukira.

Ku byerekeye u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko mu bihe bitandukanye rwerekanye ubushake bwo kwita ku bimukira ndetse hari n’abo rwakiriye rubacumbikira mu nkambi z’agateganyo mbere y’uko bahitamo gutaha iwabo cyangwa gutura mu Rwanda.

Abenshi bavanywe muri Libya aho bari bamaze iminsi bafashwe nabi.

TAGGED:AbimukiraAfurikaBurayifeaturedKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umupaka wa Gatuna Ugiye Gufungurwa 
Next Article Umugore Rukumbi Ukora Production Mu Rwanda Agira Inama Bagenzi Be
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?