Perezida Kagame Yihanije Abazana Amacakubiri Mu Banyarwanda

Paul Kagame yaraye ababwiye abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyaruguru ko iyo abantu batangiye kubiba amacakubiri mu Banyarwanda baba basa n’abari gukongeza amakara.

Yababwiye ati: “Murakinira ku makara ari bubotse.”

Perezida Kagame yabajije abari bitabiriye niba bazi amateka y’u Rwanda, avuga ko n’utayazi mu buryo bumwe hari ubundi buryo yayumvise.

Ati: “Amateka y’igihugu cyacu murayazi, ibyo mutumvise mu magambo bishobora kuba byarabagezeho mu miryango. Hari uwapfushije umuntu cyangwa ufite umuntu mu muryango wishe […] no kugira uwo muntu erega ni amakuba!”

- Advertisement -

Kagame yavuze ko buri muntu wese uzi amateka y’u Rwanda adashobora kuyafatana uburemere buke kuko aba azi uko yagenze, icyatumye aba mabi n’imbaraga byasabye ngo ibintu bisanwe.

Yaje kubaza abari bari aho ukuntu abantu bakuru batinyuka kongera kugarura amakimbirane mu Banyarwanda.

Abayobozi 700 bari bitabiriye iki kiganiro na Perezida Kagame

Yavuze ko nyuma y’imyaka igera kuri 30 igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nta muntu ukwiriye gukinisha gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Nibiba ngombwa n’imbaraga zakoreshwa no mu bakibikinisha mu mutwe, mumenye ngo murakinira ku makara ari bubotse. Ntabwo bishoboka. Ibintu byo kwironda, ntabwo bishoboka.”

Ajya kumenya iby’Abakono, ngo yahamagawe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo amubwira ko hari abofisiye mu ngabo z’u Rwanda yafunze ‘kuko bari mu bintu bidasobanutse.’

Umugaba w’ingabo yabwiye Perezida Kagame ko umwe muri abo basirikare yari ari mu butumwa bw’akazi mu mahanga aza kubeshya bituma yemererwa kugaruka mu Rwanda kugira ngo yitabire uwo muhango.

Gen Mubarakh Muganga yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ibyo bintu abo basirikare bari bagiyemo, ari iby’amoko, ko bifite intera ndende.

Ngo yaramubwiye ati: “ Arambwira ati hari abantu bitwa Abakono bashaka kwimika umwami wabo […] nti uwo mu-colonel wagize neza kumufunga nti ariko mukurikirane mumenye ibirenze ibyo.”

Perezida Kagame yabajije Umugaba w’Ingabo abasivile bari bitabiriye bo icyo yabakoreye kuko aba colonels bo yari yabafunze, undi amusubiza mu magambo yumvikanisha ko adashinzwe abasivile.

Perezida yamusubije ko abasivile agiye kubamufasha kuko ‘bose abashinzwe.’

Ni ko guhamagara inzego zitandukanye, abasaba ko bikurikiranwa, batangira kumubwira amazina y’abantu bitabiriye barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ati “Nasanze abenshi ari abo muri FPR, ndabahamagaza nti ni ibiki mwagiyemo. Nti Visi Meya ibi ni ibiki, ati barambwiye ngo babitangiye uruhushya, nti ni inde wabitangiye uruhushya?”

Perezida Kagame yababajije ukuntu batinyutse kwironda, bakora agatsiko k’amoko.

Yakomeje ati “Ikintu cyo kwironda mu moko cyaje gute mu bumwe bw’Abanyarwanda, mu iterambere?”

Umukuru w’Igihugu yabajije abari bitabiriye iyi nama ati “Nitwigabanya mu moko, u Rwanda ruzasigara ari urwande? Igikurikiraho, muraza kurwana, murabirwaniramo, murarwanira mu busa, mutware ubusa, hasigare ubusa. Ni mwe nkomere za mbere.”

Perezida Kagame yavuze ko akibyumva, ibyo yaketse ni uko hari ikindi kibyihishe inyuma ku buryo yabonaga ko ari nk’ikintu gituritse gihishe byinshi.

Yabwiye abari aho ko mu gukomeza gucukumbura, yaje kumenya ko uwo bari bagiye kwimika yari umuntu bari basanzwe baha amasoko yose.

Yakomeje ati “Uwo mwagiraga umuyobozi w’umuryango, baje kumbwira ko ariwe ufite amasoko yose. Uwo ni we ubona amasoko ya Leta kandi bimaze igihe […] amafaranga ni yo yamugize umwami ntabwo ari ikindi.”

Ngo nyuma y’uko bamwe bakoze agatsiko kabo, abandi barwiyemezamirimo bo mu Ntara y’Amajyaruguru babuze aho bamenera, biyemeza na bo gushinga ibyabo mu buryo bwo kwirwanaho ku buryo byavuye mu moko asanzwe y’Abanyarwanda bigera muri ya yandi atatu yazanywe n’abakoloni [Abahutu, Abatwa n’Abatutsi].

Nyuma y’ibi, ngo hakozwe isesengura haboneka ibindi bibazo biri mu Ntara y’Amajyaruguru birimo n’inzangano  ku buryo umuturage umwe yifata akaragira amatungo mu murima wa mugenzi we batumvikana, undi na we akabyuka mu gitondo agafata umuhoro agatema amatungo y’undi.

Yabajije Umuyobozi wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye icyatumye ibi bintu bigera kuri uru rwego, niba abapolisi bo batari babirimo.

Ati “Bose babijyamo mu miryango yabo itandukanye.”

Ku wa 9 Nyakanga 2023, nibwo mu Kinigi wabereye umuhango wiswe uwo kwimika Umutware w’Abakono.

Nyuma  Umuryango wa FPR Inkotanyi wasohoye itangazo uvuga ko icyo gikorwa kigamije gucamo ibice Abanyarwanda kidakwiriye ndetse n’abakigizemo uruhare baraganirizwa basaba n’imbabazi.

Inama yaraye ihuje Perezida Kagame n’abavuga rikijyana mu Majyaruguru, yari irimo n’abo mu Turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version