Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Perezida Kagame Yitabiriye Itangizwa Ry’Igikombe Cy’Isi

Published

on

Umukuru w’ Rwanda Paul Kagame yageze muri Qatar  ahari butangirizwe imikino yo guhatanira igikombe cy’isi iri butangire saa kumi n’ebyiri ku isaha y’i Kigali. Umukino wa mbere urahuza Qatar na Equateur.

Urabera kuri stade yitwa Al Bayt

Ubwo yageraga i Doha, Perezida Kagame yakiriwe n’ushimzwe Protocol muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Qatar witwa Ibrahim bin Yousef Fakhro.

Abandi banyacyubaho baje kwakira Perezida Kagame ni Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu witwa Igor Marara Kayinamura.

Advertisement
Advertisement