Umusaruro W’Inyama U Rwanda Rwohereza Hanze Wikubye Kabiri

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, kivuga ko mu mwaka wa 2022/2023, inyama u Rwanda rwohereje yo zikubye kabiri mu bwinshi ugereranyije n’uko byahoze mu mwaka wa 2021/2022.

Uwo musaruro watumye rwinjiza Miliyoni $22.3 mu gihe mu mwaka w’isarura wabanje rwinjije Miliyoni $8.8

Ni amafaranga yakomotse kuri toni 8,721 z’inyama zoherejwe hanze mu mwaka wa 2022/2023 mu gihe mu mwaka wa 2021/2022 umusaruro w’inyama zoherejwe hanze wari toni 5,485, bikaba byerekana inyongera ya 59%.

Inyinshi mu nyama u Rwanda rwohereza hanze yarwo zijya muri Afurika cyane cyane muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu gihe izisigaye nyinshi zijya mu Burayi mu Buholandi, no muri Amerika na Canada.

- Advertisement -

Kugira ngo uyu musaruro ugerweho, byasabye ko Leta ishora amafaranga mu gutunganya amabagiro no kwita ku buziranenge bw’inyama bihereye ku buzima bwiza bw’amatungo.

Mu rwego rwo gukomeza kuzamura uyu musaruro, Guverinoma y’u Rwanda iri gutunganya ishyirwamubikorwa ry’umushinga mugari wo gutunganya inyama, uyu mushinga ukaba uri gukorerwa mu Karere ka Bugesera.

Bimwe mu biwukubiyemo ni ukorora no kwita ku bimasa 56,000 by’inyama, intego ikazaba iyo kubagamo ibimasa 120 ku isaha, byose bigakorwa n’ikigo Gako Meat Company Ltd.

Ubuyobozi bwa NAEB kandi bushima ko kubaga amatungo no gutunganya inyama kugira ngo zoherezwe hanze hari abo biha akazi nabo bakiteza imbere.

Umwe mu bohereza inyama hanze witwa Hervé Tuyishime, ufite ikigo Paniel Meat Processing Ltd yabwiye The New Times ko inyama zibagirwa mu Rwanda zikunzwe hirya no hino ku isi cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati.

Muri ibi bihugu bakunda inyama z’inka, iz’intama ndetse n’iz’ihene.

Ku rundi ruhande, avuga ko hari n’amatungo bohereza mu mahanga ari mazima harimo inka, intama, ihene, inkoko n’ingurube.

Amenshi muri aya matungo yoherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ikigo RICA nicyo kigenzura niba ibikomoka ku matungo byoherejwe hanze biba  bipfunyitse neza kandi mu bikoresho bidashobora kwanduza.

Ku rundi ruhande, ikibazo kigihari ni uko hari abakora muri uru rwego batarazamura urwego rw’imikorere iboneye, bikagira uruhare mu kugabanya ubwiza bwawo ku isoko mpuzamahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version