Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yagejeje kuri Perezida Tshisekedi ubutumwa yahawe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.
Ntawamenya ikibukubiyemo ariko Perezida Kagame na Tshisekedi babanye neza kandi Kagame niwe uyoboye EAC, kandi DRC imaze igihe yifuza kuba umunyamuryango wayo.
Kuva yayobora kiriya gihugu Perezida Tshisekedi yafatanyije n’u Rwanda gutuma umutekano ugaruka by’umwihariko mu gace ka DRC gaturanye n’u Rwanda.
N’ubwo kandi hari abaturage bigeze gusaba ko DRC yirukana uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu Bwana Amb Vincent Karega, Perezida Tshisekedi yavuze ko kumwirukana atari byo byakemura ikibazo ahubwo ko habaye hari ibitagenda neza hagati y’ibihugu byombi habaho ibiganiro.
Muri uyu mwaka kandi Tshisekedi niwe uri buyobore Afurika yuze ubumwe.
Perezida Kagame yigeze kubwira Jeune Afrique ko kuva Tshisekedi abaye Perezida wa DRC yabaniye neza n’u Rwanda kandi ko yizeye ko n’abandi bo mu Karere cyane cyane uw’u Burundi bazabanira neza u Rwanda.