Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yashyikirije Perezida João Lourenço wa Angola ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame.
Bukubiyemo kumwifuriza isabukuru y’imyaka 50 igihugu cye kimaze kibonye ubwigenge.
Ni ubutumwa yatanze ku wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025, nyuma yo kwitabira uyu muhango wabereye muri Praça da República mu Mujyi wa Luanda.
Angola yabonye ubwigenge mu 1975, ibukuye kuri Portugal nyuma y’intambara y’imyaka 13.
U Rwanda na Angola bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.
Ibihugu byombi bifitanye n’amasezerano mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi ibihugu byakuriranyeho viza ku baturage babyo.
João Manuel Gonçalves Lourenço yabaye umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, inshingano yavuyeho mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo guhabwa kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.


