Perezida Kagame Yongeye Gusura Abaturage

Kuri uyu wa Kane Taliki 25, Kanama, 2022 Perezida Kagame arasura kandi aganire n’abatuye Akarere ka Ruhango. Ni urugendo akoze nyuma y’igihe kirekire adasura abaturage kubera COVID-19.

Abaturage bo muri Ruhango bazindukiye kumwakira bafite ibyapa bimuha ikaze kandi biteguye kumugezaho ibibazo babyo ngo abafashe kubikemura.

Abo mu Karere ka Ruhango kandi barishimira ko Leta y’u Rwanda yabafashije kubona no gukoresha ibikorwa remezo birimo imihanda, amavuriro, amashuri n’ibindi.

Bateraniye i Kibingo aho bategereje Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubasura kuri uyu wa  Kane.

- Advertisement -

Mu ngendo zitandukanye Perezida Kagame yagiriye mu Turere agasura abaturage mu bihe byabanjirije COVID-19, yaganiriye nabo, bamubwira ibibazo bafite bimwe birebana n’abayobozi babo babahemukira cyangwa bakabadindiza mu iterambere.

Hari n’amakuru Taarifa ifite avuga ko Perezida Kagame azasura Uturere two mu Ntara y’i Burengerazuba turimo Nyamasheke, Rusizi na Rutsiro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version