Mu ruzinduko rw’iminsi ine barimo muri Singapore, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza hamwe na mugenzi we uyobora RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga basinye amasezerano y’ubufatanye harimo n’ubwo gucunga umutekano wo mu muhanda.
Kuri uyu Gatatu, Taliki ya 24 Kanama, 2022 basuye Ubuyobozi bw’ikigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa ndetse n’icyicaro cy’Ishami rya Polisi ya Singapore rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
IGP Munyuza n’itsinda ry’intumwa ayoboye, bakiriwe n’umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe amahugurwa, DAC Wendy Koh wabasobanuriye gahunda zitandukanye z’amagurwa atangwa na Polisi ya Singapore.
Bunguranye ubunararibonye ku bijyanye n’uburyo n’ingamba zashyizweho mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Baganiriye no ku ngingo yo guteza imbere ubushobozi harimo n’ubufatanye mu mahugurwa no guhuza gahunda z’amahugurwa.
Ibi biri no mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore ku wa Kabiri Taliki ya 23 Kanama, 2022.
Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, narwo rwasinyanye na Polisi ya Singapore amasezerano y’imikoranire.
Amasezerano ku mpande zombi azaziha ububasha bwo gufatanyiriza hamwe mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka, kungurana ubunararibonye, guhanahana amakuru no gufatanya mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.
Muri yo hakubiyemo kandi ubufatanye mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana binyuze kuri murandasi, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage no kurwanya magendu n’ubucuruzi bw’intwaro, amasasu n’ibindi.