Jeannette Kagame Yasabye Ubufatanye Mu Gukuraho Inzitizi Ku Iterambere Ry’Umugore

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari intambwe zikomeye zimaze guterwa mu kwimakaza uburinganire, ariko agaragaza ko hari n’inzitizi zigituma umugore adakoresha ubushobozi bwose afite.

Ni ijambo yagejeje ku nama ya gatanu ku buringanire yiswe Gender Equality, Wellness and Leadership Summit (GEWAL Summit), yateguwe na Motsepe Foundation, umuryango washinzwe na Dr Precious Moloi-Motsepe – umugore w’umuherwe Patrice Motsepe wo muri Afurika y’Epfo.

Muri iyo nama haganirwaga ku “Gushimangira Uruhare rw’Abagore mu izahuka ry’ibikorwa nyuma y’icyorezo”. Yahujwe n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka nyinshi ku mireho n’ubukungu, biba umwihariko ku bagore n’abakobwa haba mu miryango yabo no mu bikorwa byo kwita ku banduye.

- Kwmamaza -

Uko ingaruka z’icyorezo zagiye zigera ku nzego zinyuranye by’umwihariko nk’uburezi, byahungabanyije abagore kurusha abagabo, binagabanya amahirwe yabo mu bukungu kugira ngo babashe kwita ku miryango yabo.

Madame Jeannette Kagame ariko yavuze ko mu Rwanda abagore bakomeje guhangana n’ibihe bikomeye, guhera ubwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imibare yerekanaga ko abagore n’abakobwa bari bihariye 80% by’abaturage bari barokotse.

Ni ibintu byabasabaga kuziba icyuho mu nzego zose, kandi babyitwayemo neza kuko mu Rwanda hashyizweho amategeko ahamye, aha amahirwe umugore mu nzego zose.

Yakomeje ati “Nshimishijwe no kuvuga ko kuva mu 2003 u Rwanda rwakomeje kugira umubare munini ku isi w’abagore mu nzego zirimo inteko ishinga amategeko kuko ubu ni 61.3% mu mutwe w’abadepite, ndetse imyanya 53.3% muri guverinoma irimo abagore.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uko abagore bagendaga bajya mu myanya ikomeye umusaruro baba bitezweho wahindutse, kuko kubona abagore bajya mu myanya ikomeye byahaye icyizere n’ishema ku bandi bagore n’abakobwa.

Yagarutse ku ijambo rya Perezida Kagame wavuze ko bidashoboka kujya mu rugendo rw’iterambere, ngo uheze abagore kandi bagize hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abaturage bose.

Yakomeje ati “Nubwo hari intambwe zimaze guterwa, guhindura imyumvire ya bose ntabwo byakorwa mu ijoro rimwe. Ibijyanye n’uburinganire mu miryango ntabwo iteka bihindukira ku muvuduko umwe na gahunda za leta. Imbaraga zose umugore ashobora kugira igihe hari mu bandi, hari ubwo zirangirira ku muryango wo mu rugo.”

“Tugomba rero kwibaza ngo ni iyihe ntambwe ikurikira ikwiye guterwa mu guteza imbere uburinganire? Ni gute twakwinjiza abagabo n’abahungu mu kwimakaza ihame ry’uburinganire duhereye mu bato? Ni gute ababyeyi, abarimu n’abayobozi bakuraho amahame abangamiye impinduka nyakuri mu miryango yacu no muri sosiyete muri rusange?”
  

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku cyorezo cya COVID-19 cyibasiye muri iki gihe, asaba ibihugu kudatakaza amasomo byabonye ahubwo bigaharanira ko “abagore n’abakobwa bakoresha imbaraga zabo mu ngo, ibihugu byabo n’isi yose muri rusange.”

Dr Precious Moloi-Motsepe yavuze yavuze ko nyuma y’inama iheruka ku itariki nk’iyi mu mwaka ushize hari byinshi byahindutse, harimo icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibikorwa byinshi bihagarikwa, ndetse hari n’abitabiriye inama iheruka ubu batakiriho.

Yavuze ko iki ari igihe cyo kongera kubaka ubukungu bw’isi, kandi butagira n’umwe buheza.

Yakomeje ati “Dukeneye gufata uyu mwanya nko kwitandukanya n’ibihe byashize, n’amahirwe yo kubaka impinduka zirambye. Uburinganire ni ihame ry’ingenzi mu mibereho no mu bikorwa bibyara inyungu. Uburinganire ntabwo ari ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu gusa, ahubwo ni n’ishingiro ry’iterambere ry’ubukungu.”

Yavuze ko mu bushakashatsi baheruka gukora basanze nubwo hari intambwe yatewe mu buringanire guhera mu 2015, hari byinshi bikeneye gukorwa kugira ngo abagore n’urubyiruko babone amahirwe angana n’ay’abagabo.

Ati “Ibipimo by’abadafite akazi bikomeje kuba hejuru mu bagabo n’abagore muri rusange, ariko biri hejuru cyane ku bagore, by’umwihariko abagore b’abirabura – kuri 36%.”

“Mu 2020 abagore miliyoni 3 b’abanyafurika bashakaga akazi ntako babonye, naho miliyoni 1.3 bahise bakura amaso ku gushaka akazi. Ibyo bisobanuye ababa batakigira uruhare mu bikorwa bizamura ubukungu, aho hatitawe ku bumenyi n’amashuri bize, badafite inzira zabageza ku mahirwe y’imirimo.”

Ibyo ngo byiyongeraho ko usanga n’ababonye akazi bajya mu rwego rwa serivisi, ariko mu bafite ibigo by’ubucuruzi cyangwa ababona inguzanyo muri banki ugasanga abagore bakiri hasi cyane.

Raporo mpuzamahanga ya 2020 Global Gender Gap Index yasohote mu Ukuboza 2020 yashyize u Rwanda ku mwanya wa 9, aho ari cyo gihugu rukumbi cya Afurika kiza mu myanya 10 ya mbere mu kubahiriza amahame y’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version