Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda akaba na Perezida w’iki gihugu Yoweli Museveni aherutse guhamagara abasirikare bakuru mu ngabo ze akoresheje icyombo, abo basirikare bakuru barimo n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba arabihaniza ababwira ko bagombye kuzibukira kuvugira ku mbuga nkoranyambaga ibijyanye n’umutekano.
Ngo ku mbuga nkoranyambaga ni ahantu ho kuvugira umupira w’amaguru, umuziki, urukundo n’ibindi ariko si aho kuvugira umutekano wa Uganda n’ibindi bifitanye isano nawo.
Mu basirikare bakuru aherutse guhamagara harimo n’abashinzwe ubutasi bwa gisirikare.
Ikindi The Monitor yanditse ni uko Perezida Museveni adashaka ko hagira umusirikare mukuru mu ngabo ze ugira icyo avugira ku mbuga nkoranyambaga kijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Mu bo yihanije harimo n’imfura ye, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ashinzwe ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umujyanama we mu by’umutekano.
Ni kenshi Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagaragaye kuri Twitter ashima umubano mwiza igihugu cye kimaze kugira n’u Rwanda.
Kuri uru rubuga kandi niho yatangarije ko ku munsi we w’amavuko hari abayobozi b’u Rwanda barimo na Perezida Kagame bazitabira umuhango wo kwizihiza umunsi we w’amavuko.
Ibyo yavugiye kuri Twitter ni byinshi kugeza n’aho yahavugiye ko avuye mu gisirikare ariko bidatinze Se arabivuguruza.
Gasopo ya Museveni mu ngabo ze ayitanze hashize iminsi mike mu ngabo za Uganda havuzwe ikintu cyakanze benshi cy’uko hategurwaga Coup d’état yari igiye gukorwa ubwo Museveni yari yitabiriye CHOGM yari yabereye i Kigali.
Umugaba w’ingabo wungirije wa Uganda Lt Gen Peter Elwelu niwe wayiburijemo ubwo yategekaga ingabo zose kuguma mu bigo byazo kandi zikaba ziteguye gutabara igihe icyo ari cyo cyose.
Ni igikorwa yise Standby Class 1.
Muri iki cyemezo abasirikare bakuru bagomba kumenya aho ingabo bashinzwe ziherereye n’icyo ziri gukora.
Intwaro bagomba kuba bazifite hafi, biteguye urugamba.
Lt Gen Elwelu ntiyigeze agira uwo aha ibisobanuro bya kiriya cyemezo cyeretse Shebuja.
Igitangaje ni uko itegeko Elwelu yatanze ryishwe na Lt Gen Muhoozi kuko we n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka hari andi mabwiriza yahaye abasirikare barwanira ku butaka kandi ibi mu ngabo ntibikwiye.
Ubusanzwe mu ngabo za Uganda Perezida Museveni niwe mugaba w’ikirenga, agakurikirwa n’Umugaba mukuru wazo witwa Gen Wilson Mbadi, uyu agakurikirwa n’umwungirije Lt Gen Elwelu.
Bivuze ko Muhoozi agomba kubaha amabwiriza yatanzwe n’abo batatu bavuzwe haruguru.
Ubwo Museveni yari avuye mu Rwanda muri CHOGM atashye, yahise ahinira ahitwa Ntungamo ahamagara abagaba bakuru b’ingabo ze ababaza igituma bitwara uko bitwara.
Yababajije impamvu ibatera gutandukira indangagaciro za UPDF n’igisirikare cy’ishyamba barwanyemo cya NRA.
Museveni yababwiye ko niba bashaka gukomeza kuba ingabo za Uganda zujuje indangagaciro bagomba kuzibukira ibyo gushurashura n’ubusinzi kuko ngo bibakoresha ibidakwiye.
Tugarutse ku bayobozi mu ngabo za Uganda bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, uwamamaye cyane ni Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Kuri Twitter ahafite abamukurikirana bagera ku bantu 568,000.
Ibyo twamenye ku mugambi wari wacuzwe wo guhirika Museveni…
Ubwo Perezida Museveni yari ari mu Rwanda yitabiriye Inama y’Abakuru b’ibihugu bivuga Icyongereza, CHOGM, umwe mu basirikare bakuru yizera yaramutabaye aburizamo Coup d’état.
Byari bigiye kumugendekera nk’uko byigeze kugenda taliki 25, Mutarama, 1971 ubwo Dr. Apollo Militon Obote wayoboraga Uganda yari yitabiriye CHOGM yabereye muri Singapore umusirikare mukuru mu ngabo ze witwa Idi Amin akamuhirika.
Umwuka wa Politiki n’uwa gisirikare wari muri Uganda muri kiriya gihe usa n’umwuka uri yo muri iki gihe.
Hari ikinyamakuru cyo muri Uganda kiba gifite amakuru yihariye arimo n’ay’iperereza kivuga ko muri iki gihe ibintu bitifashe neza mu ngabo za Uganda.
Abashakaga guhirika Museveni bari babibariye neza kubera ko bashakaga kubikora mu gihe n’Umugaba w’Ingabo za Uganda Gen. Wilson Mbadi yari ari mu ruzinduko rw’akazi muri Kenya.
Umwungirije witwa Lt Gen Peter Elwelu yamenye iby’uko hari abashakaga gukora iriya coup bitwaje ko Museveni na Mbadi batari bari mu gihugu, hanyuma afata ingamba zaburijemo kiriya gikorwa.
Gen Elwelu yategetse abasirikare bakuru kubwira abo bayobora ko guhera ku wa Gatatu taliki 22, Kamena, 2022 bagomba kuguma mu bigo byabo, buri wese mu kazi ke kuzageza ku gihe cyagenwe.
Iri bwiriza ryategekaga ko nta musirikare mukuru ugomba kuva mu kigo cye kuzageza ‘ibintu bisubiye mu buryo.’
Gen Mbadi yari ari mu ruzinduko muri Kenya mu nama y’abagaba b’ingabo bari bagiye kuganira ku kibazo cya M23 imaze iminsi yarabijije icyokere ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Umusirikare mukuru Gen Peter Elwelu ni umusirikare mukuru wiyemeje kuba indahemuka ku butegetsi bwa Museveni icyo byamusaba cyose.
Aherutse gukoresha imbaraga ahabwa n’itegeko ndetse n’ipeti rye yahawe na Perezida Museveni kugira ngo aburizemo ibisa n’ibyigeze kuba mu mwaka wa 1971.
Amakuru Perezida Museveni yabonye nyuma ya kiriya gikorwa cyaburijwemo, yatumye adataha mu ndege ahubwo aca iy’ubutaka akambika ahitwa Ntungamo kugira ngo abanze yumve neza uko ibintu byifashe.
Yahise atumiza abagize Inama nkuru ya gisirikare kugira ngo bamusobanurire iby’iyo nkuru.
Amakuru ducyesha bamwe mu bazi ibikorwa by’iperereza rya Uganda yemeza ko hari abasirikare bari barigeze kubwira Museveni ko byaba byiza akurikiranye iby’uko hari abasirikare bashaka kumwigumuraho.
Mu buryo busa n’uko byagenze mu minsi micye ishize, mu mwaka wa 1971, Obote yari yaraburiwe ko hari abiteguraga kumuhirika ariko asanga ibyo bitamubuza kujya muri CHOGM.
Kujya yo kwe niko kwatumye intebe yicaragaho yicarwagaho n’undi.
Nyuma yo kumuhirika, abasirikare bahise bafunga ikibuga cy’indege cya Entebbe kugira ngo indege ye utabona aho igwa.
Ibifaro nabyo byatangiye kuzenguruka mu mihanda y’i Kampala gusa hari amasasu macye yumvikanye hafi y’ikigo kigisha abapolisi.
Bidatinze, abasirikare bari bashyigikiye Milton Obote baje kuganzwa, Amin afata ubutegetsi atyo.
Ngibyo ibyari bigiye kuba kuri Perezida Museveni mu minsi micye ishize Peter Elwelu abikoma mu nkokora.