Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Nana Akufo Addo Aravugwaho Kunanirwa Kuzahura Ubukungu bwa Ghana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Nana Akufo Addo Aravugwaho Kunanirwa Kuzahura Ubukungu bwa Ghana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 November 2022 9:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ghana ni kimwe mu bihugu by’Afurika bimaze igihe bifite ubuyobozi buhamye kandi buteza imbere abaturage kurusha henshi muri Afurika.

Ituwe n’abaturage barengaho gato Miliyoni  31 kandi ifite amabuye y’agaciro menshi arimo na zahabu.

Kubera Zahabu nyinshi, hari n’abigeze kuyita Gold Coast.

Kuva yabona ubutegetsi yipakuruye abakoloni b’Abongereza, Ghana yakomeje kuba igihugu gifite imiyoborere bamwe bavuga ko ari intangarugero mu karere iherereyemo ndetse na henshi muri Afurika.

Iki gihugu cyabyaye Koffi Anan wayoboye Umuryango w’Abibumbye kiri mu bihugu by’Afurika bifite amateka akomeye kuko yigeze kugira ubwami bwategetse ahantu hanani mu gice irimo ndetse no mu bituranye nayo .

N’ubwo isura ya Ghana ari nziza muri rusange, muri iki gihe iki gihugu gifite ubukungu  buri kugwa.

Buri kugwa cyane k’uburyo abahanga mu bukungu bavuga ko  bwaguye k’uburyo gifite n’umwenda wa Miliyari $38.

Ifaranga rya Ghana ryataye agaciro ku kigero cya +40 % .

Ibi kandi  si ikibazo kizarangira vuba kubera ko igomba kwishyura uwo mwenda kandi igashora mu mishinga ituma ubukungu buzamuka ntibukomeze kugwa.

Ni akazi kagomba gukorwa na Minisitiri w’imari witwa Ofori-Atta.

Ku rundi ruhande, Guverinoma ya  Ghana iri gusaba umwenda ngo irebe ko yashora mu nzego z’ubukungu zabyara inyungu vuba kandi zigaha abaturage akazi.

Uwo mwenda Ghana iri kwaka ungana na Miliyari $3 ashobora kuziyongera.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF,  nirwo ruri gusabwa uwo mwenda.

Ikibazo ni uko hari bamwe mu bayobozi ba Politiki batumva kimwe na bagenzi babo ingano y’umwenda igihugu cyabo kigomba gufata.

Mu mpera za Nzeri, 2022 hari itsinda ry’abahanga bo muri IMF bagiye i Accra ngo baganire n’abayobozi b’aho icyakorwa ngo uriya mwenda utangwe ariko ku nyungu nto.

Hari abadepite bamwe muri Ghana basa n’abashaka kunaniza kunaniza Perezida Nana Akufo Addo.

Ni abo mu mashyaka akomeye nka Congrès national démocratique (NDC) badashaka ko imigambi y’iri k’ubutegetsi igerwaho uko yakabaye.

Ishyaka riri k’ubutegetsi ryitwa Nouveau parti patriotique (NPP).

Nana Akuffo Ado afite kandi ibibazo bishingiye ku ngingo y’uko mu gihe gito kiri imbere hari amatora y’Umukuru w’igihugu bityo akaba agomba kubyitwamo neza.

TAGGED:AbadepitefeaturedGhanaPerezidaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imbuto Foundation Yongeye Guhemba Abakobwa Batsinze Neza
Next Article Nyuma Yo Gufungura Inama Y’Abadepite, Kagame Yakiriye Abayobozi Bakuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?