Mombote Assis, Undi Mukinnyi Rayon Sports Yazanye

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasinyishije rutahizamu mushya witwa Mombote Batshi Assis. Uyu mukinnyi yari asanzwe akinira ikipe yitwa Lusaka FC yo muri Zambia.

Ku rubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports banditse ko uriya musore yari amaze iminsi ashakwa n’amakipe menshi yo mu Karere u Rwanda ruherereyemo ariko Rayon Sports iramwegukana.

Amasezerano yagiranye nayo azarangirana n’uyu mwaka w’umukino.

Mombote Batshi Assis ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko.

- Advertisement -

Hashize igihe gito Rayon Sports isinyishije abandi bakinnyi barimo na Kevin Muhire wayikiniye igihe kirekire ariko akaza kujya gukina muri Oman.

Azajya yambara Nomero 9
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version