Perezida Ndayishimiye Ntasiba Misa Yitabirwa N’Abatambaye Agapfukamunwa

Hari ku itariki 15, Mutarama, 2021, ubwo Ibiro by’Umukuru w’u Burundi byasohoraga itangazo rivuga ko ababikoramo bose bagomba kuza mu kazi bambaye agapfukamunwa. Icyo gihe hari kuwa Gatanu. Nyuma y’iminsi ibiri, ni ukuvuga tariki 17, Mutarama, 2021, Perezida Ndayishimiye n’Umufasha we bagiye mu Misa yari yitabiriwe n’Abakirisitu benshi ariko batambaye agapfukamunwa. Iyi Misa yabereye kuri Paruwasi ya Murayi

Abahanga mu by’ibyorezo cyane cyane abazi uko COVID-19 yandura batanga inama y’uko abantu bagomba kwambara agapfukamunwa n’amazuru neza kandi bagahana intera.

N’ubwo abantu bashobora kujya mu Misa cyangwa ahandi bahurira ari benshi babanje gupimwa ko batanduye, mu rwego rwo kugira amakenga, baba bagomba guhana intera.

Amafoto yafashwe n’Ikigo cy’u Burundi gishinzwe itangazamakuru, Radio- Television Nationale Burundaise(RTNB) kikayashyira kuri Twitter, yerekana ko  Misa zitabirwa na Perezida Evariste Ndayishimiye nta muntu uba wambaye agapfukamunwa kandi nta ntera ihagije baba bahanye.

- Advertisement -

Kuri iki Cyumweru tariki 31, Mutarama, 2021 nabwo  Perezida Ndayishimiye yigiye muri Misa yabereye muri Paruwasi ya Muzinda iri muri Diyoseze ya Bubanza, ayifatanyamo n’abantu batambaye agapfukamunwa.

Iyi Misa yari irimo n’Abadepite n’abandi bayobozi mu nzego nkuru n’izegereye abaturage aho i Bubanza.

Ibi biri gukorwa mu gihe imibare y’abandura COVID-19 ikomeza kuzamuka.

Nta kirekire gishize mu Burundi hagaragaye abantu 40 banduye COVID-19 mu masaha 48. Ni ubwa mbere byari bibaye.

Byakanguye inzego z’ubuzima zibona ko hagomba gufatwa izindi ngamba.

Nibwo Minisititi w’ubuzima Thaddée Ndikumana yatangaje ibi: “ Mu bantu 284 duherutse gupima twasanze 30 baranduye baza biyongera ku bandi 10 bari banduye mu masaha 24 yari ashize. Ni umubare munini mu gihe cy’iminsi ibiri.”

Mbere y’ibi, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yari aherutse kuburira abaturage be ko uzica amabwiriza yo kwirinda COVID-19 azabihanirwa.

Abagize Korali baba baririmba mu ijwi riranguruye kandi begeranye
Abakirisitu bafite imyaka itandukanye bitabira Misa nta ntera ya metero nta n’agapfukamunwa
Perezida Ndayishimiye ntakunda gusiba Misa. Aba ari kumwe n’Umufasha we Angelique Ndayishimiye
Abana, Inkumi, Abakecuru…baba baje gushimira Imana ko bagihumeka bayisaba n’imigisha y’ejo hazaza
Share This Article
1 Comment
  • Ariko Imana nayo yaragowe.Imana ifasha uwifashije.Harya Nkurunziza yagihe he? ari muri mission cyangwa Corona yaramuduganye. Urupfu rwa Petero Nkurunziza n’akarorero, iyo utirinze Covid, hewe, ntabwo ikina , irakurahira nukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version