Ubutumwa Bwa Polisi Ku Mupira Uhuza Amavubi Na Guinée

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yatanze ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose n’abandi barutuye bubabuza kuza kwishimira intsinzi y’Amavubi(iramutse ibonetse) mu buryo bwateza akaga ko kwandura COVID-19.

Yabanje kubibutsa ko ubushize ubwo bishimiraga ko Amavubi yatsinze Uduca twa Togo, hari abarengereye bajya mu mihanda barabyina kandi bitemewe.

Mu butumwa bugufi yatanze, CP Kabera yagize ati: “Uyu  munsi Amavubi arongera gukina, twese tugomba kurebera umupira mu ngo zacu kandi intsinzi tuyishimire turi mu ngo zacu. Ikindi  ntawemerewe gukora icyo aricyo cyose cyaba intandaro yo gukwirakwiza COVID-19.”

Yavuze ko buri Munyarwanda agomba kwibuka ko nta kintu na kimwe cyakumira COVID-19 uretse kuyirinda, umuti cyangwa urukingo rwayo.

- Advertisement -

Nyuma y’Intsizi y’Amavubi atsinda Togo, hari Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali babyutse basohoka mu ngo ari benshi barabyina.

Bukeye bw’aho Polisi y’u Rwanda yatangarije kuri Twitter  ko ibyaraye bikozwe bidakwiye, yihanangiriza abaturage kutazabyongera.

Ubwo uriya mukino wahuzaga Amavubi n’Uduca twa Togo warangiraga abatuye muri Kigali bananiwe kwihanganira kuguma mu ngo batishimiye iyo ntsinzi.

Basohokanye amajerekani, amadebe…barabyina  abandi basohokana amacupa arimo inzoga banyweraga mu ngo zabo bareba umupira.

Ikindi Polisi yavuze ko cyari kibabaje ni uko abenshi babyinaga nta dupfukamunwa bambaye.

Icyo gihe Polisi yanditse kuri Twitter iti: “Ikipe y’igihugu izagira izindi ntsinzi nyinshi kandi byaba byiza dukomeje kuzizihiza turi bazima. Gufana ikipe y’igihugu no kwishimira intsinzi ni byiza ariko ntabwo bigomba kunyuranya n’amabwiriza ahari yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVIDー19.”

Amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga yerekanye Umupolisi mukuru abuza abaturage gukomeza kwidagadurira mu muhanda bagataha.

Ahantu kwidagadura byafashe intera nini ni mu Karere ka Nyarugenge

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version