Perezida Ndayishimiye Yagiranye Ibiganiro Na Mugenzi We W’u Rwanda

Kuva yajya ku butegetsi mu myaka mike ishize, nibwo Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame.

Hari mu biganiro bagiranye nyuma yo kwitabira ibiganiro byaguye byahuje abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EAC, byatumijwe na Evariste Ndayishimiye nk’umuyobozi wawo.

Yabatumiye kugira ngo baganire uko umutekano umaze iminsi ushakishwa mu Burasirazuba bwa DRC wagaruka mu buryo burambye.

Ku byerekeye ibikubiye mu biganiro Kagame yagiranye na Ndayishimiye nta ngingo zirambuye zirabitangazwaho.

- Advertisement -

Icyakora bashobora kuba bagarutse ku bibazo bimaze iminsi byarazanye igitotsi hagati y’ibihugu byombi byatumye umubano uhagarara, bakarebera hamwe uko ibintu byose byatunganywa.

Mu mezi make ashize, imipaka ihuza Kigali na GItega yarafunguwe, abaturage bongera kugendereranira.
Icyakora u Burundi bwo buvuga ko u Rwanda rugicumbikiye abantu bateguye coup d’état yaburijwemo mu mwaka wa 2015.

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi umeze neza muri rusange, ko n;utubazo tugihari tuzaganirwaho tugacyemuka.

Perezida Kagame yagize ati: “…Naho ibintu biragenda neza. Mu gihugu cyacu dufite impunzi z’Abarundi ducumbikiye kandi muri zo hari izo ubutegetsi bw’u Burundi bufata nk’impunzi za Politiki zitavuga rumwe na Leta. Iki kibazo kiracyahari ariko icy’ingenzi ni uko hari ubushake bwo kugishakira igisubizo…”

Ibi ni nabyo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta aherutse kubwira Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yari yamutumije ngo ayibwire uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye narwo uhagaze.

Yavuze ko muri rusange umeze uretse uwarwo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, DRC.

Ku byerekeye umubano w’u Rwanda n’u Burundi, abaturage b’ibihugu byombi baragenderanira ndetse abahanzi b’Abanyarwanda bamaze igihe bajya gususurutsa Abarundi bakunda umuziki muri rusange n’uw’Abanyarwanda by’umwihariko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version