Umuturage Wa Israel Yasabye Ko Benyamini Netanyahu Yicwa

Israeli designate Prime Minister Benjamin Netanyahu attends a session at the plenum at the Knesset, Israel's parliament in Jerusalem December 28, 2022. REUTERS/ mmar Awad

Ze’ev Raz ni umuturage wa Israel wigezwe kuba umupilote w’umuhanga mu ngabo za kiriya gihugu. Yavuze amagambo yo gusaba ko Minisitiri w’Intebe ya Israel Benyamini Netanyahu yicanwa n’Abaminisitiri be kubera ko ngo ategekesha igitugu gikomeye.

Ubutegetsi bwahise busaba ko atabwa muri yombi.

The Jerusalem Post ivuga ko uriya mugabo yahoze ari umupilote mu ngabo za Israel ndetse yagize uruhare mu kugaba ibitero muri Iraq mu mwaka wa 1981 mu kiswe Operation Opera.

Amagambo yatangaje arakomeye k’uburyo yageze n’aho asaba ko Israel ishyiraho ihame mu mategeko yayo rivuga ko umuntu ugira uruhare mu guhohotera abandi aba agomba kwicwa.

- Advertisement -

Iryo hame mu Giheburayo baryita ‘din rodef’.

Ze’ev yavuze ko ubusanzwe muri ririya hame, iyo hari umuntu utegekesha Israel igitugu, yaba ari Umuyahudi kamere cyangwa umunyamahanga aba agomba kwicwa.

Ati: “ Ni ngombwa kwica umuntu nk’uwo mbere y’uko yica abandi…”

Ze’ev Raz ni umuturage wa Israel wigeze kuba umupilote w’umuhanga mu ngabo za kiriya gihugu

Polisi ya Israel ikimara kubyumva, yahise itandangiza iperereza kuri ayo magambo ataravugwa n’undi Muyahudi uwo ari we wese kuva Israel yabona ubwigenge mu mwaka wa 1948.

Na Netanyahu nawe yagize icyo atangaza ku magambo y’uriya mugabo.

Mu Bufaransa aho yari ari, yagize ati: “ Mu minsi ishize hari abantu benshi bavuze amagambo agaragara nko kurengera cyane. Uyu munsi numvise andi magambo yo ahamagarira abantu kwica mu buryo butaziguye Minisitiri w’Intebe. Nizeye ko inzego z’umutekano guhagurukana imbaraga zikita kuri iki kibazo kiri gufata indi ntera.”

Abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Netanyahu nabo bamaganye imvugo y’uriya mugabo asaba abantu ko bahagaruka bakamwamagana, icyakora bakabikora mu mutuzo.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta Yair Lapid nawe yasabye Polisi n’urwego rw’iperereza mu gihugu guhagurukira kiriya kibazo.

Ze’ev Raz ati: “ Nimumbabarire..”

Uyu mugabo nyuma yo kubona ko umuriro yakije akina wabaye inkekwe, yahise asiba ubwo butumwa kuri Facebook, avuga ko imvugo ya ‘din rodef’  yamujemo mu buryo butari bwo kandi ko yahise ayisiba.

Ati: “ Mumbabarire…”

Ku rundi ruhande, Netanyahu yari yagiranye ibiganiro na Perezida Macron, undi amubwira ko ingingo ikomeye izatuma amahoro yifuza mu gihugu cye agerwaho, ari ukubura ibiganiro hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu kugira ngo harebwe uko hashyirwaho Leta ebyiri, iya Palestine ni iya Israel.

Ni icyo abahanga bise :Two State Solution.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version