Perezida Ndayishimiye Yirukanye Bunyoni Ku Mwanya Wa Minisitiri W’Intebe W’u Burundi

Mu Burundi ibintu biri gufata intera abantu batacyekaga! Perezida w’u Burundi yemeje ko Allain Guillaume Bunyoni atakiri Minisitiri w’Intebe, amusimbuza uwitwa Gervais Ndirakobuca. Ndirakobuca yari asanzwe ari we ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu  n’umutekano mu Burundi.

Perezida  Ndayishimiye yoherereje abagize Inteko ishinga amategeko y’u Burundi izina rya Gervais Ndirakobuca ngo bemeze ko ari we usimbuye Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu buryo budasubirwaho.

Hashize iminsi itatu Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye avuze ko mu gihugu cye hari abigira ibihangange bakumva ko bashobora kumuhirika k’ubutegetsi ariko yabasabye gusubiza amerwe mu isaho. Yabivugiye mu birori byo gufungura umwaka w’ubucamanza wa 2022-2023.

Kuwa Gatanu Taliki 02, Nzeri, 2022 nibwo yakuriye inzira ku murima abishaka kumukorera Coup d’Etat, ababwira ko uzahirahira yifuza guhirika ubutegetsi bwe, azakubitwa ‘inkoni y’ubutabera’.

- Kwmamaza -

N’ubwo ateruye ngo avuge uwo ari we, ariko amakuru avuga ko muri iriya minsi atavugaga rumwe na Minisitiri w’Intebe Alain Guillaume Bunyoni, bivugwa ko ari we washakaga kumuhirika ku butegetsi.

Ku rundi ruhande ariko Perezida Ndayishimiye yasabye abashinzwe umutekano n’iperereza mu gihugu cye kuba maso.

Ati:“Inkozi z’ikibi zose ntihagire n’umwe yongera kuduhagararaho, amategeko akore turebe ko bizashoboka.”

Gervais Ndirakobuca

Mu mbwirwaruhame ye, Perezida Ndayishimiye  yavuze ko mu nshingano ze harimo no gukora uko ashoboye akita ku bibazo bireba iterambere ry’abaturage be.

Ngo umwanya yataye yijujutira abayobozi bakora nabi bagamije kumwangisha abaturage yawizemo byinshi.

Muri iki gihe Ndayishimiye yahagurukiye ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Petelori ariko ngo  hari bamwe babimwitwayemo umwikomo ariko we akavuga ko ari igikorwa yakoze agamije ibyo Abarundi bita ‘ineza y’abaturage.’

Ibura ry’ibikomoka kuri Petelori  bihagije ryateje impaka ndende mu banyapolitiki bo mu Burundi ndetse n’abacuruzi.

Iyi rwaserera ngo niyo yabaye nyirabayazana w’uko hari agatsiko k’abakire cyane na bamwe mu bategetsi bayikoresheje ngo babibe mu baturage umwuka wo kwigaragambya bityo hakorwe na Coup d’Etat bitwaje ko adashoboye gucyemura ibibazo by’abaturage.

Ku ruhande rwa Ndayishimiye ariko, ngo abari gutegura biriya bikorwa bararushywa n’ubusa kubera ko  nta ntambara cyangwa guhirika ubutegetsi bizongera kuba mu Burundi.

Aho byabaye bikavugwa cyane ku isi ni muri Sri Lanka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version