Kigali: Hatangijwe Ikarita Ifasha Abagenzi Kwishyura Bisi No Kubikuza Kuri Banki

Abagenzi batega yaba bisi cyangwa moto bashyiriweho ikarita nshya yo kwishyura. Ni ikarita bise SafariBus yakozwe n’Ikigo Centrika ikaba yari imaze iminsi igeragerezwa mu Karere ka Musanze.

Ikigo Centrika ni icy’Abanyarwanda bakora ikoranabuhanga rifite aho rihuriye n’iby’imari( Fintech).

Abakoze iyi karita bavuga ko bayihaye uburyo bufasha uyifite kwishyura bisi, moto ndetse na Taxi Voiture.

N’ubwo iyi karita itaraboneka henshi, ariko hari hamwe yatangiye gukoreshwa.

- Advertisement -

Mu itangazo abayikoze basohoye, handitsemo ko icyo bashaka ari uko kwishyura binyuze mu ikoranabuhanga bikomeza kuba umuco, ibyo kugendana amafaranga bigacika.

Bamwe mu batangiye gukoresha iyi karita ni abo muri Yego Moto, Yego Cabs kandi n’abatega bisi za Yahoo na RFTC nabo ni uko.

Na COGEBANQUE yatangiye gukorana n’iki kigo ndetse na UnionPay International nayo barakorana.

Abakoze iri koranabuhanga kandi barihaye n’uburyo bwo kwishyura ibintu bitandukanye birimo n’ibyo umuntu ahaha  mu maduka atandukanye.

Ni ikarita inishyura hakoreshejwe uburyo bwa POS(Point of Sale).

Ufite iyi karita kandi ashobora no kubikuza amafaranga muri Banki ye akoresheje icyuma kabuhariwe kitwa ATM( Automatic Teller Machine).

Agomba kuba afite amafaranga muri Banki ya Kigali, KCB, Equity Bank na Ecobank.

Centrika ivuga ko ije isimbura amakarita yari asanzwe akorerwaho ibintu byinshi ariko bigasaba ko umuntu ayitwaza ari menshi.

Umukozi ushinzwe kwita ku bakiliya muri Centrika witwa Winnie Mutabazi yabwiye The New Times ko kugeza ubu bafite abakiliya 40,000 kandi ngo bakomeje kwiyongera uko abantu bazakomeza kumenya ibyiza byayo.

Umuyobozi mu Kigo nyarwanda cy’abahanga mu ikoranabuhanga, Rwanda ICT Chamber, witwa Alex Ntale nawe ashima imikorere y’iyi karita.

Ikindi abantu bashimira iriya karita ni uko izafasha n’abaturage bo mu cyaro ahataragera ibyuma by’ikoranabuhanga mu kubikuza amafaranga

Kugeza ubu abashaka ikarita yitwa SafariBus bayisanga Nyabugogo, Kimironko, aho bategera bisi i Musanze , Gikondo (Cegem, Merez 2, Maranathan na Bwerankori), Vunga, Cyanika, Kinigi ndetse no ku cyicaro cya  Centrika Office kiba mu nyubako ya CHIC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version