Perezida Ndayishimiye Yirukanye Uyobora Ikigo Cy’Igihugu Gishinzwe Ubwikorezi

Perezida wa Repubulika y’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasuye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi bw’abantu n’ibintu OTRACO asanga hari imodoka zidaheruka gukorerwa igenzurwa rya Tekiniki ahita yirukana ukiyobora.

Umukuru w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasanze imodoka zifite ibibazo inyinshi ziganje izikorera mu  bice bya Gitega, Ngozi na Bururi.

Ndayishimiye ashimwa n’ibigo mpuzamahanga bishinzwe iterambere kubera umuhati ashyira mu guteza imbere igihugu cye no kurwanya ruswa.

Hari ibiganiro bigeze kure hagati y’Umuryango wunze ubumwe w’u Burayi na Leta y’u Burundi.

- Advertisement -

Mu bubanyi n’amahanga yakoze byinshi birimo gutsura ububanyi n’amahanga nka Tanzania, Uganda, Guinée Equatoriale, Centrafrique na Kenya.

Yagiranye ibiganiro by’ubufatanye mu bukungu n’ibihugu bitandukanye birimo n’ibikomeye nk’u Bushinwa.

Mu ngendo yakoreye hirya no hino yasinyanye amasezerano y’ubucuruzi n’abayobozi harimo Perezida uwa Uganda Yoweli Museveni n’uwa Kenya Uhuru Kenyatta.

Umukuru w’u Burundi  Evariste Ndayishimiye aherutse kwigisha abatuye Intara ya Muramvya guhinga kijyambere.

Yari kumwe n’abayobozi bo muri kariya gace n’abandi bayobora urwego rw’ubuhinzi ku rwego rw’igihugu.

Muramvya ni Intara iri mu Burundi rwagati. Ituwe n’abaturage 5,458.

Ni Intara yera kubera ‘ubutaka bwayo n’ikirere kiza.’

Evariste Ndayishimiye yabanje kuganira n’abayobozi ba kiriya kigo
Yabanje kubagira inama
Ubwo yari ahageze ari kumwe n’abandi bayobozi bo muri ako gace hamwe n’aba kiriya kigo
Imodoka zimwe Perezida yahasanze
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version