Perezida Ramaphosa Yirukanye Minisitiri Wanenze Uko RDF Yoherejwe Muri Mozambique

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yakoze impinduka zikomeye muri Guverinoma, asimbuza abarimo Minisitiri w’Ingabo Nosiviwe Mapisa-Nqakula.

Ni impinduka zakozwe mu gihe Afurika y’Epfo ihanganye n’ibibazo bikomeye birimo icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhitana benshi mu gihugu, kuzahura ubukungu no gukumira ubugizi bwa nabi bwadutse nyuma y’ifungwa rya Jacob Zuma wahoze ari perezida.

Nosiviwe wari Minisitiri w’Ingabo yasimbujwe mu gihe abasirikare baheruka kwitabazwa mu guhosha iyo myigaragambyo imaze iminsi. Yasimbujwe Thandi Modise wahoze ayobora Inteko Ishinga amategeko.

Yakuweho nyuma y’uko yari amaze kubwira Inteko Ishinga amategeko ko yandikiye Perezida Ramaphosa amusaba kugabanya umubare w’abasirikare boherejwe mu guhangana n’ubugizi bwa nabi, ukava ku 25,000 ukaba 10,000.

- Advertisement -

Mu minsi ishize yumvikanye avuga ko Ingabo z’u Rwanda zitagombaga kugera mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mbere yuko ingabo z’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC) zihagera.

Yavuze ko kuhagera mbere bitemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu bigize SADC, kuko yasangaga Ingabo z’u Rwanda zigomba kugendera ku murongo wabo.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yasobanuye ko izo ngabo zoherejwe muri Cabo Delgado hagendewe ku busabe bwa Leta ya Mozambique n’amasezerano menshi ibihugu byombi bifitanye, yasinywe mu 2018.

Ikindi ni uko ngo abayobozi n’ibihugu byagombaga kumenyeshwa iriya gahunda baganirijwe, ku buryo ibyavuzwe n’abayobozi bamwe byari ku giti cyabo, bitari mu izina rya za Leta.

Mu ntangiro z’ukwezi gushize nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi bagera ku 1,000 mu ntara ya Cabo Delgado, bo gufasha kugarura umutekano wahungabanyijwe n’abarwanyi biyise al-Shabaab.

Muri ayo mavugurura yakozwe muri Guverinoma ku wa Kane kandi Minisitiri w’Ubuzima Zweli Mkhize yasimbujwe Joe Phaahla wari umwungirije. Mkhize yari amaze iminsi avugwa mu bijyanye na ruswa, aza kwegura.

Hasimbujwe kandi Minisitiri w’Imari Tito Mboweni, asimburwa na Enoch Godongwana. Mboweni yaherukaga gusaba Perezida Ramaphosa kumuha umwanya ntakomeze kuba muri guverinoma.

Ramaphosa yatangaje ko byari ngombwa ko hakorwa amavugurura, kugira ngo hazamurwe urwego rw’ubuyobozi mu guhangana n’ibibazo igihugu gifite.

Yanakoze impinduka mu buyobozi muri Minisiteri y’Umutekano w’igihugu no mu kigo gichinzwe umutekano w’igihugu mu biro by’umukuru w’igihugu.

Nosiviwe Mapisa-Nqakula wari Minisitiri w’Ingabo yakuweho

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version