Perezida Samia Suluhu Yatangiye Kwirukana Abayobozi Ahereye Ku Wari Ushinzwe Ibyambu

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yahagaritse Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ibyambu, Tanzania Ports Authority (TPA), ushinjwa imikoreshereze imibi y’umutungo w’igihugu.

Deusdedit Kakoko yirukanywe nyuma y’uko Perezida Suluhu yari amaze kwakira raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020.

Perezida Suluhu yavuze ko habayeho inyerezwa rikomeye ry’umutungo muri TPA, asaba Urwego ruhinzwe kurwanya no gukumira ruswa (PCCB) gukurikirana icyo kibazo mu buryo bwihutirwa.

Yavuze ko Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa yari yashyizeho itsinda ryakoze iperereza ku bibazo byari biri mu buyobozi bw’ibyambu, ndetse hari ingamba zafashwe.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Ariko nshingiye kuri raporo mwangejejeho ejo, nibura miliyari 3.6 z’ama-shilling zanyerejwe muri TPA… Ubwo Minisitiri w’Intebe yakoraga iperereza twabashije gusa kwirukana abayobozi bato. Ubu ntegetse ihagarikwa ry’Umuyobozi Mukuru wa TPA kugira ngo amaperereza ku inyerezwa ry’umutungo abashe gukorwa neza.”

Mu Ukuboza umwaka ushize Minisitiri w’Intebe Majaliwa yahagaritse bakozi babiri ba TPA, barimo umuyobozi ushinzwe imari.

Nyuma yo gusoma raporo, Perezida Suluhu yategetse umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, Charles Edward Kichere, gusubira inyuma agakora ubusesenguzi ku mafaranga yose yasohowe na Banki Nkuru ya Tanzania hagati ya Mutarama na Werurwe 2021.

Uyu muyobozi yavuze ko yamaze ijoro ryose asoma raporo yashyikirijwe, ariko yasanze harimo ibibazo bikeneye gukurikiranwa mu maguru mashya.

Samia Suluhu Hassan w’imyaka 61 yarahiriye kuyobora Tanzania ku wa 19 Werurwe, asimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana.

Perezida Samia Suluhu Hassan ubwo yakiraga raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version