Perezida Samia Yashenguwe n’Urupfu Rwa Minisitiri w’Ingabo Rwabaye Ari Mu Rwanda

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Minisitiri w’Ingabo Elias John Kwandikwa, witabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kanama. Yaguye mu bitaro i Dar es Salaam aho yavurirwaga.

Perezida Samia ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Mbere.

Mu itangazo ibiro bye byasohoreye i Kigali kuri uyu wa Kabiri, Perezida Samia yoherereje ubutumwa bw’akababaro Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Venance Salvatory Mabeyo.

Rivuga ko Perezida Samia yababajwe n’urupfu rwa Kwandikwa witabye Imana ku myaka 55. Yari n’umudepite mu Nteko ishinga amategeko, uhagarariye agace ka Ushetu mu Ntara ya Shinyanga.

- Kwmamaza -

Yagize ati “Twatakaje umuntu w’ingenzi, uruhare rwe mu mirimo itandukanye ntiruzigera rwibagirana. Kwandikwa yari umuyobozi w’intwari, wasohozaga inshingano ze yubahirije amategeko n’amabwiriza.”

Yahise yohereza Gen Mabeyo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, inshuti n’abavandimwe bashegeshwe n’urupfu rw’uyu muyobozi.

Ntabwo uburwayi bwahitanye Minisitiri Kwandikwa bwahise butangazwa.

Yagizwe Minisitiri w’Ingabo na nyakwigendera Perezida John Magufuli ubwo yatangiraga manda ya kabiri ku wa 5 Ukuboza 2020.

Mbere yabaye Minisitiri wungirije ushinzwe imirimo ya Leta, ubwikorezi n’itumanaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version