Abacuruzi B’I Kampala Banze Kumvira Ubuyobozi Bafungura Amaduka

Mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, hari abacuruzi basanze batakomeza gufunga amaduka yabo ngo baririnda COVID, barayafungura kandi amabwiriza y’uyu mujyi atabyemera.

Amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, avuga ko abacuruzi bagomba gufunga amaduka yabo kuzagera tariki 07, Kanama, 2021 ubwo hazaba hasohotse andi mabwiriza yo gukomeza guhangana na COVID-19.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, nibwo bariya bacuruzi bari basabwe gufunga ariya maduka.

Minisitiri ushinzwe kwita ku batuye Kampala witwa Minsa Kabanda yari yategetse ko amaduka aba afunzwe kuzageza igihe cyagenwe.

- Advertisement -

Ikindi ni uko ubuyobozi bwa Kampala bwemeje kugira ngo abacuruzi bazemerwe gufungura, bagomba kuzaba hari ibyo bujuje bizabafasha mu kurinda ko abakiliya babo bandura.

Muri byo harimo gushyiraho cameras zireba abinjira n’abasohoka( CCTVs cameras), gukubura bagatunganya aho bakorera, utwuma dusuzuma umuriro, ahantu hatandukanye abakiliya bagomba kwinjirira no gusohokera, za kandagira ukarabe zifite amazi ahagije n’isabune ihoraho n’ibindi.

Umwe muri bariya bacuruzi witwa Sylvia Nabukenya yabwiye Daily Monitor ko batazubahiriza ariya mabwiriza ya Meya w’Umujyi wa Kampala kuko ngo adashyize mu gaciro kandi ko ntaho ahuriye n’ayo Perezida Museveni aherutse gutanga.

Museveni aherutse kwemeza ko Guma mu rugo irangira.

Abacuruzi bibaza niba Meya w’Umujyi yiyumvamo ububasha bwo gutegeka abaturage kudakora ibintu runaka kandi babyemerewe n’Umukuru w’Igihugu.

Nabukenya avuga ko nk’abacuruzi bazafungura bagakomeza gukora nk’uko babyemerewe na Perezida Museveni kandi ngo bazabikora bakurikiza amabwiriza bahawe na Perezida Museveni.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version