Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Suluhu wa Tanzania Ategerejwe i Kigali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Perezida Suluhu wa Tanzania Ategerejwe i Kigali

admin
Last updated: 29 July 2021 11:55 am
admin
Share
SHARE

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ategerejwe mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda guhera ku wa 2 Kanama, ari narwo rwa mbere azaba agiriye muri iki gihugu kuva yajya ku butegetsi muri Werurwe uyu mwaka.

Ambasaderi ucyuye igihe wa Tanzania, Ernest Mangu, yabwiye Taarifa ko Perezida Suluhu mu minsi mike azaba ari i Kigali, ndetse itsinda rya Tanzania rikomeje gutegura urwo ruzinduko.

Samia w’imyaka 61 ni we mugore wa mbere washoboye kuyobora Tanzania, nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida John Pombe Magufuli yari abereye Visi Perezida.

Agiye gusura u Rwanda nyuma y’izindi ngendo yagiriye mu bihugu by’abaturanyi birimo Uganda, Kenya n’u Burundi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uruzinduko rwa mbere Suluhu yarukoreye muri Uganda, rusinyirwamo amasezerano menshi arimo ajyanye n’inzira y’ibikomoka kuri peteroli.

Bitandukanye na Perezida Magufuli we uruzinduko rwa mbere yarukoreye mu Rwanda, ndetse ibihugu byombi bikomeza kugirana umubano mwiza.

Abasesenguzi bakomeje guhanga amaso icyerekezo cy’umubano w’u Rwanda na Tanzania ku butegetsi bwa Perezida Suluhu.

Mu kwezi gushize Perezida Paul Kagame yoherereje ubutumwa Suluhu, amwizeza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. Ni ubutumwa yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano na Tanzania, cyane cyane binyuze mu gushyira mu bikorwa imishinga ibihugu byombi bihuriyeho.

- Advertisement -

Iyo mishinga irimo uwo kubyaza amashanyarazi urugomero rwa Rusumo rurimo kubakwa ku ruzi rw’Akagera no kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Isaka na Kigali, uzoroshya cyane ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Dar Es Salaam.

Ibiro bya Perezida wa Tanzania icyo gihe byatangaje ko Perezida Suluhu na we yijeje Perezida Kagame ko Tanzania na yo yiteguye kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye n’u Rwanda.

Yasabye ko Komisiyo ihuriweho yahura kugira ngo hongerwe imbaraga muri iyo mishinga no kureba izindi nzego nshya ibihugu byafatanyamo mu nyungu bisangiye.

Izindi nzego yasabye ko iriya komisiyo yashyiramo imbaraga zirimo guteza imbere ubwikorezi bw’amafi ava i Mwanza atwarwa n’ikigo cy’indege cy’u Rwanda no kwihutisha ibikorwa byo kubaka icyambu cyo ku butaka cya Isaka.

Mu bufatanye bw’ibihugu byombi, muri Gicurasi 2020 RwandAir yatangiye gutwara amafi aturutse i Mwanza muri Tanzania, iyajyana i Bruxelles mu Bubiligi.

Ni nyuma y’uko mu 2019 ibihugu byombi byemeranyije ubufatanye mu kugeza ibicuruzwa ku masoko akomeye, arimo ayo muri Tanzania ndetse no ku mugabane w’u Burayi.

Mu ngingo zishobora kuganirwaho hagati ya Perezida Kagame na Suluhu harimo ibikorwa bya gisirikare by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, zihanganye n’umutwe wa l-Shabaab mu ntara ya Cabo Delgado.

Ni umutwe wigaruriye igice kinini cy’iyo ntara kiri mu majyepfo y’umupaka wa Tanzania, ndetse byakunze kuvugwa ko iyo abarwanyi basumbirijwe, bahungira ku ruhande rwa Tanzania.

Mu gihe gito Ingabo z’u Rwanda zimaze muri Mozambique, mu barwanyi zishe harimo babiri bagenderaga kuri moto ifite ibirango bya Tanzania.

Mbere y’uko abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherezwa muri Mozambique, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, bagiriye uruzinduko muri Tanzania.

Mu byemeranyijweho harimo gufatanya kugarura amahoro muri Mozambique.

Tanzania ni kimwe mu bihugu 16 bigize Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, urimo kohereza ingabo muri Mozambique.

Harimo no gukomeza guteza imbere ubucuruzi muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, cyane ko Tanzania na yo yagihagurukiye bitandukanye n’uko byari byifashe ku butegetsi bwa Magufuli.

U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja rukoresha cyane icyambu cya Dar es Salaam mu bucuruzi.

TAGGED:Dan MunyuzafeaturedGen Jean-Bosco KazuraMozambiquePaul KagameSamia Suluhu HassanTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF Yishe Abarwanyi Benshi Muri Mozambique, Umusirikare Umwe Arakomereka
Next Article Meddy ‘Yahinduye Kamere’ Aba UMUROKORE
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?