Perezida Ashraf Ghani wa Afghanistan yahunze igihugu, nyuma y’uko umutwe w’aba-Taliban wamaze gufata ibice byinshi by’igihugu, unazenguruka umurwa mukuru Kabul.
Kuri iki Cyumweru muri icyo gihugu indege ziriwe zicicikana mu kirere, ibihugu by’amahanga bihungisha abenegihugu n’abakozi muri za ambasade zabyo.
Uretse perezida Ghani wahungiye muri Tajikistan, Visi Perezida Amrullah Saleh na we yaba yahunze igihugu nk’uko amakuru abyemeza.
Perezida Ghani yahunze nyuma yo gushyirwa ku gitutu gikomeye ahatirwa kwegura. Ni nyuma y’uko ibice byinshi bya Afghanistan byari bimaze kugwa mu maboko y’aba-Taliban mu byumweru bibiri bishize.
Hahise hatangira ibiganiro byatuma habaho ihererekanye ry’ubutegetsi mu gihugu, bitabaye ngombwa ko umurwa mukuru uraswaho.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Minisitiri w’Umutekano, Abdul Sattar Mirzakwal, yavuze ko impande zombi zumvikanye ko umurwa mukuru Kabul utaza kuraswaho, ko ahubwo ubutegetsi buza gushyikirizwa guverinoma y’inzibacyuho ku neza.
Ntabwo ariko yatangaje iyo guverinoma iyo ariyo. Gusa yavuze ko abasirikare ba Leta bakomeza gucunga umutekano w’umurwa mukuru Kabul.
Muri icyo gihe kandi Aba-Taliban baje gusohora ubutumwa buvuga ko bari mu biganiro “n’uruhande bahanganye” ngo habeho gutanga umurwa mukuru mu mahoro.
Umuvugizi wa Taliban, Zabihullah, yavuze ko abarwanyi bose basabwe kuba maso ku marembo yose ya Kabul, kugeza igihe igisubizo kinyuze mu mahoro cyo guhererekanya ubutegetsi kigezweho.
Yabavuze ko bahawe amabwiriza ajyanye n’ubuzima bw’abatuye Kabul, bityo ko bagomba kwirinda ikintu cyose cyashyira abaturage mu kaga.
Kugeza icyo gihe yavugaga ko umutekano w’umurwa mukuru ukomeza gucungwa n’ingabo za Leta, igihe zikibishoboye.
Aba-Taliban basatiriye umurwa mukuru Kabul nyuma y’urugamba rumaze iminsi guhera muri Gicurasi uyu mwaka.
Hari amakuru yaje kuvugwako abayobozi bakomeye barimo n’abajyanama ba Perezida Ashraf Ghani berekeje ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Hamid Karzai, nubwo aho berekezaga hatahise hatangazwa.
Amakuru yagiye ahindagurika, kugeza ubwo umwe mu bantu bakomeye mu biganiro by’amahiri muri Afghanistan, yemezaga ko perezida yahunze.
Uko ibihe byakurikiranye kugeza igihugu gifashwe
Muri Mata uyu mwaka nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zigiye kuvanwa muri Afghanistan guhera muri Gicurasi uyu mwaka, kugeza ku wa 11 Nzeri.
Ni yo ntambara Amerika yari imazemo igihe kirekire.
Muri Gicurasi aba-Taliban bahise batangiza urugamba ku ngabo za Afghanistan, bahera mu ntara ya Helmand iri mu majyepfo y’igihugu, urugamba rugenda rusatira izindi ntara.
Muri Kamena nibwo intumwa y’Umuryango w’abibumbye muri Afghanistan yavuze ko Taliban yafashe uturere turenga 50 muri 370, batangira no kugaba ibitero mu majyaruguru y’igihugu, mu gihe bari biganje mu majyepfo.
Ku wa 21 Nyakanga aba-Taliban bagenzuraga kimwe cya kabiri cy’uturere twose tugize igihugu.
Ku wa 6 Kanama uwo mutwe wafashe agace ka Zaranj mu majyepfo, ari nawo murwa mukuru w’intara wa mbere bafashe muri uyu mwaka.
Ibintu byakomeje gufata indi ntera, kugeza ubwo ku wa 13 Kanama imijyi ine mikuru y’intara yafashwe mu munsi umwe, harimo na Kandahar ifatwa nk’umujyi wa kabiri mu gihugu.
Ibintu byahinduye isura ku wa Gatandatu tariki 14 Kanama ubwo aba-Taliban bafataga umujyi ukomeye wa Helmand wo mu majyaruguru y’igihugu.
Kuri uyu wa 15 nibwo bafashe umujyi wo muburasirazuba wa Jalalabad nta sasu na rimwe rivuze, bakomeza gusatira cyane umurwa mukuru Kabul.