Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Wa Afghanistan Yahunze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Wa Afghanistan Yahunze

admin
Last updated: 15 August 2021 5:09 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Ashraf Ghani wa Afghanistan yahunze igihugu, nyuma y’uko umutwe w’aba-Taliban wamaze gufata ibice byinshi by’igihugu, unazenguruka umurwa mukuru Kabul.

Kuri iki Cyumweru muri icyo gihugu indege ziriwe zicicikana mu kirere, ibihugu by’amahanga bihungisha abenegihugu n’abakozi muri za ambasade zabyo.

Uretse perezida Ghani wahungiye muri Tajikistan, Visi Perezida Amrullah Saleh na we yaba yahunze igihugu nk’uko amakuru abyemeza.

Perezida Ghani yahunze nyuma yo gushyirwa ku gitutu gikomeye ahatirwa kwegura. Ni nyuma y’uko ibice byinshi bya Afghanistan byari bimaze kugwa mu maboko y’aba-Taliban mu byumweru bibiri bishize.

Hahise hatangira ibiganiro byatuma habaho ihererekanye ry’ubutegetsi mu gihugu, bitabaye ngombwa ko umurwa mukuru uraswaho.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Minisitiri w’Umutekano, Abdul Sattar Mirzakwal, yavuze ko impande zombi zumvikanye ko umurwa mukuru Kabul utaza kuraswaho, ko ahubwo ubutegetsi buza gushyikirizwa guverinoma y’inzibacyuho ku neza.

Ntabwo ariko yatangaje iyo guverinoma iyo ariyo. Gusa yavuze ko abasirikare ba Leta bakomeza gucunga umutekano w’umurwa mukuru Kabul.

Muri icyo gihe kandi Aba-Taliban baje gusohora ubutumwa buvuga ko bari mu biganiro “n’uruhande bahanganye” ngo habeho gutanga umurwa mukuru mu mahoro.

Umuvugizi wa Taliban, Zabihullah, yavuze ko abarwanyi bose basabwe kuba maso ku marembo yose ya Kabul, kugeza igihe igisubizo kinyuze mu mahoro cyo guhererekanya ubutegetsi kigezweho.

Yabavuze ko bahawe amabwiriza ajyanye n’ubuzima bw’abatuye Kabul, bityo ko bagomba kwirinda ikintu cyose cyashyira abaturage mu kaga.

Kugeza icyo gihe yavugaga ko umutekano w’umurwa mukuru ukomeza gucungwa n’ingabo za Leta, igihe zikibishoboye.

Aba-Taliban basatiriye umurwa mukuru Kabul nyuma y’urugamba rumaze iminsi guhera muri Gicurasi uyu mwaka.

Hari amakuru yaje kuvugwako abayobozi bakomeye barimo n’abajyanama ba Perezida Ashraf Ghani berekeje ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Hamid Karzai, nubwo aho berekezaga hatahise hatangazwa.

Amakuru yagiye ahindagurika, kugeza ubwo umwe mu bantu bakomeye mu biganiro by’amahiri muri Afghanistan, yemezaga ko perezida yahunze.

Uko ibihe byakurikiranye kugeza igihugu gifashwe

Muri Mata uyu mwaka nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zigiye kuvanwa muri Afghanistan guhera muri Gicurasi uyu mwaka, kugeza ku wa 11 Nzeri.

Ni yo ntambara Amerika yari imazemo igihe kirekire.

Muri Gicurasi aba-Taliban bahise batangiza urugamba ku ngabo za Afghanistan, bahera mu ntara ya Helmand iri mu majyepfo y’igihugu, urugamba rugenda rusatira izindi ntara.

Muri Kamena nibwo intumwa y’Umuryango w’abibumbye muri Afghanistan yavuze ko Taliban yafashe uturere turenga 50 muri 370, batangira no kugaba ibitero mu majyaruguru y’igihugu, mu gihe bari biganje mu majyepfo.

Ku wa 21 Nyakanga aba-Taliban bagenzuraga kimwe cya kabiri cy’uturere twose tugize igihugu.

Ku wa 6 Kanama uwo mutwe wafashe agace ka Zaranj mu majyepfo, ari nawo murwa mukuru w’intara wa mbere bafashe muri uyu mwaka.

Ibintu byakomeje gufata indi ntera, kugeza ubwo ku wa 13 Kanama imijyi ine mikuru y’intara yafashwe mu munsi umwe, harimo na Kandahar ifatwa nk’umujyi wa kabiri mu gihugu.

Ibintu byahinduye isura ku wa Gatandatu tariki 14 Kanama ubwo aba-Taliban bafataga umujyi ukomeye wa Helmand wo mu majyaruguru y’igihugu.

Kuri uyu wa 15 nibwo bafashe umujyi wo muburasirazuba wa Jalalabad nta sasu na rimwe rivuze, bakomeza gusatira cyane umurwa mukuru Kabul.

TAGGED:AfghanistanfeaturedKabulTaliban
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatalibani Binjiye Mu Murwa Mukuru W’Afghanistan
Next Article RDF Yatangiye Icyiciro Gishya Ku Rugamba Muri Cabo Delgado
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?