Umukuru w’Igihugu cya Centrafrique Faustin Archange Touadera ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 05, Kanama, 2021.
U Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego z’umutekano n’ubucuruzi.
U Rwanda ruherutse gutangiza ingendo z’indege zarwo mu Murwa mukuru Bangui, kandi ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byimbi baherutse kugendererana.
Mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi ariko biciye mu Muryango w’Abibumbye, u Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique zo gufasha kiriya gihugu guhashya abatwanyi b’uwahoze akiyobora Bwana François Bozizé utarishimiye ibyavuye mu matora agashaka kuvurunga igihugu.
Nyuma y’igihe gito Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta asuye mugenzi we wa Centrafrique Madamu Sylvie Baïpo Temon, nawe nyuma y’aho yasuye u Rwanda.
Byari nyuma gato y’uko RwandAir itangije ingendo i Bangui.