Denis Sassou Nguesso uyobora Congo Brazzaville ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Iki gihugu gifitanye umubano n’u Rwanda guhera mu mwaka wa 1982. Kuva icyo gihe kugeza ubu ibihugu byombi bikorana mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi.
Umwe mu Banyarwanda babayo witwa Rwego yabwiye RBA ko muri Congo Brazzaville avuga ko hari yo isoko rihagije rigomba guhazwa n’ibyo Abanyarwanda bakora.
We yahashoye iby’ikoranabuhanga ariko avuga ko ibicuruzwa Abanyarwanda bakoherezayo byabona isoko kuko kiriya gihugu gikora no ku nkombe z’inyanja ku Nyanja ya Atlantica binyuze ku cyambu cya Pointe Noire.
Ibicuruzwa biva kuri iki cyambu bijya mu bindi bihugu birimo na Centrafrique.