Perezida Wa Equatorial Guinea Yatorewe Manda Ya ‘Gatandatu’

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo w’imyaka  80 y’amavuko niwe watangajwe ko yatsindiye kuyobora kiriya gihugu muri manda ye ya gatandatu. Asanzwe ari Perezida umaze igihe kinini ku isi ‘ayobora igihugu.’

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko uriya mukambwe yatsinze amatora ku majwi angana na  95%.

Hashize iminsi itandatu amatora y’Umukuru w’igihugu abaye muri Equatorial Guinea.

N’ubwo hari abatavuga rumwe na Leta ye bahagurutse bariyamamaza ngo barebe ko bamushyigura ku ntebe y’ubutegetsi, ariko nta n’umwe urabishobora kugeza ubu.

- Advertisement -

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yagiye k’ubutegetsi mu mwaka wa 1979 akoze coup d’état.

Kuva icyo gihe kugeza ubu aracyategeka n’ubwo hari abagerageje kumuhirika bakoresheje uburyo nawe yakoresheje ngo agere k’ubutegetsi.

Barabigerageje biranga.

Ajya k’ubutegetsi, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yari ahiritse Nyirarume witwa Francisco Macias Nguema.

Abamunenga bavuga ko n’ubwo hari ibyo yakoze ngo ateze imbere igihugu mu by’ubukungu, yanize itangazamakuru ndetse ngo n’iryitwa ko ryigenga rikorera ‘mu kwaha’ kwa Leta cyangwa kw’abakorana nayo mu buryo buziguye.

Muri iki gihe bivugirwa mu gikari aho ab’ika mbere baganirira ko  mu butegetsi bwa Teodoro Obiang Nguema Mbasogo iyi manda azayikoresha mu gutuma isura afite imbere y’amahanga iba nziza.

N’ikimenyimenyi ni uko aherutse gukuraho igihano cy’urupfu kandi byashimishije Umuryango w’Abibumbye.

Equatorial  Guinea  ni kimwe mu bihugu by’Afurika bikize ku bikomoka kuri Peteroli.

Iya mbere yavumbuwe muri iki gihugu mu mwaka wa 1996.

Ni igihugu gituwe n’abaturage bake kuko ari Miliyoni 1.4.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version